Kuwa gatandatu, tariki 12 Ugushyingo 2022, i Buruseli mu Bubiligi, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye mu kiryabarezi FDU-Inkingi, bongeye kwikirigita baraseka ngo barizihiza umunsi wahariwe Ingabire Victoire, ”Ingabire Day”. Nk’uko bisanzwe amagambo yahavugiwe ni ayo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka amateka no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda.
Muri videwo yoherereje izo mburamukoro zibarirwa ku mitwe y’intoki, Ingabire Victoire yongeye kugaragaza uwo ari we, yiyemerera ko ashyikikiye imitwe y’abagizi ba nabi, igambiriye kumena amaraso mu Rwanda.
Muri ayo mahomvu ye yagize ati:”Niba Leta y’u Rwanda itagiranye ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro n’itazitwaje, ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo no mu bindi bihugu, ishaka guhirika ubutegetsi, nta mahoro aka karere kazigera kagira”. Aha twibuke ko umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite indiri mu Burasirazuba bwa Kongo, ni FDLR igizwe n’abajenosideri n’abana babo bonse ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuba Ingabire Victoire yasabira FDLR gushyikirana na Leta y’u Rwanda ubwabyo nta gitunguranye kirimo, kuko ari nko kwisabira. FDLR ikomoka kuri RDR, umutwe washinzwe ukanayoborwa n’abarimo Ingabire Victoire. Ishyaka rya Ingabire Victoire kandi, FDU-Inkingi, ni umufatanyabikorwa wa FDLR, dore ko, nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zacu nyinshi, buri kwezi rikusanya ibyo abayoboke baryo bise”ingemu ya Ingabire Victoire”, ikindi gice cy’ayo mafaranga kikoherezwa muri FDLR.
Ingabire Victore nawe yunga mu ry’ Abanyekongo bashinja uRwanda kuba intandaro y’ibibazo byabo. Uretse guhuragura ibigambo bitagira ikimenyetso na kimwe, kuki Ingabire n’abo basangiye imyumvire ipfuye, batemera ko umutekano wa Kongo watangiye kuba mubi kuva mu mwaka w’1994, ubwo igihiriri cy’Abanyarwanda biganjemo abajenosideri cyahungiraga muri icyo gihugu? Raporo zivuga uburyo FDLR yica abaturage ba Kongo, igasambanya abagore ku ngufu, igasahura imitungo yabo, harya nabyo byabazwa ubuyobozi bw’uRwanda?
Niba umuryango mpuzamahanga uhuriza ku ngingo y’uko ibibazo bya Kongo bishingiye ahanini ku miyoborere mibi, nk’uko uwari uhagarariye Ubwongereza muri icyo gihugu, Madamu Sophia Willitts yabivugaga ubwo yari ashoje ikivi cye mu minsi mike ishize, kuki Ingabire Victoire abyirengagiza uwo mutwaro akawugereka ku Gihugu cyamubyaye? Ba bangamwabo baracyari benshi.
Umuryango mpuzamahanga ugira Leta ya Kongo inama yo gushyikirana n’imitwe iyirwanya kuko wamaze kumva ko iyo mitwe ifite icyo irwanira. Bitandukanye na FDLR, yo ahubwo ibite ibyo igomba kuryozwa mu mategeko, kubera amahano abayoboke bawo bakoze, haba mu Rwanda, haba no muri Kongo.
Dufashe urugero rwa M23, uyu mutwe ugaragaza ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Imvugo zibiba urwango, gutoza urubyiruko kwica, ibyo twagereranya n’Interahamwe zo mu Rwanda, byose ni ibimenyetso simusiga byerekana ko hari Jenoside yateguriwe gutsemba abo Banyekongo, cyane cyane abo mu beoko bw’abatutsi. Muri ayo manjwe ye ngo ni ijambo, Ingabire ntiyigeze yamagana iyo myitwarire ya Leta ya Kongo, ahubwo byose abishinja u Rwanda.
Ese iyo Ingabire Victoire agereranya uburenganzira bw’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’ubwa M23 iharanira guhagarika jenoside, si bya bindi by’Interahamwe-mpuzamugambi byo gufata uwishe ukamugira uwiciwe, naho uwiciwe ukamugira umwicanyi?
Ingabire Victoire reka gukomeza gutoneka ibikomere by’abo so, nyoko na basaza bawe bagize imfubyi n’abapfakazi. Niba wumva amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no gushyira ubutegetsi mu biganza by’ ibinywamaraso, subiza amerwe mu isaho. Imbaraga zabwambuye MRND/CDR yanyu ntaho zagiye, ahubwo zikubye inshuro nyinshi.