• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Editorial 08 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Zambiya biratangaza ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu rwataye muri yombi Abarundi barenga ijana, bikavugwa ko bahunga kubera inzara n’ubukene bica ibintu iwabi mu Burundi. Mu bafashwe harimo abagore n’abana, ngo bigaragara ko bashonje cyane

Amakuru yizewe ahamya ko Abarundi bari mu maboko y’abashinzwe umutekano muri Zambiya bagera ku 156, bakaba baragiye bafatwa mu bihe bitandukanye, gusa abenshi bakaba barafatiwe mu mukwabo wabaye tariki 27 Ukuboza 2024.

Ibi bije bisanga andi makuru yavuzwe n’ibitangazamakuru byo mu Burundi, byahishuye ko mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Abarundi 207 bafatiwe muri Zambiya mu mu kwabo wakozwe n’igipolisi, ndetse n’ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Amakuru atangwa na bamwe mu bafashwe, avuga ko guhunga igihugu cyabo bagasuhukira muri Zambiya n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo, ari ikibazo cy’inzara iri mu Burundi, aho umwana ataka nyina ntiyumve.

Mu gihe rero Abarundi bakomeje guhungira muri Zambiya ndetse n’ibindi bihugu byo mu muryango wa SADC, Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye, adasiba kuvugira mu ruhame ko ubwo bukene abanyagihugu bataka we atabubona, ndetse ntatinye gukina ku mubyimba abaturage be, yirata ngo ibigega bye birafigije.

Ibibazo by’ubukene biri gusunikira Abarundi muri Zambiya, byabaye bibi cyane ubwo Leta ya CNDD-FDD yafataga umwanzuro wo gufunga umupaka uhuza uBurundi n’u Rwanda, kuko byabaye nko guhuhura benshi mu Barundi bari basanzwe bashonje, ariko nibura bacungira ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Icyegeranyo cya Banki y’Isi cya 2024, cyerekana ko uBurundi buza imbere ku rutonde rw’ibihugu by’Afrika bifite ubukungu buhagaze nabi cyane, kimwe na munywanyi wabwo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yo iri ku mwanya wa karindwi kuri urwo rutonde rw’ibihugu birusha ibindi ubujyahabi.

Imibare y’imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo iravuga ko mu Burundi abaturage babarirwa muri 80% bari munsi y’umurongo w’ubukene, ni ukuvuga ba bandi babona ifunguro bigoranye.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bongera kwibaza ku mitekerereze y’ubutegetsi bw’u Burundi, bwafunze imipaka y’u Rwanda, bugatega amakiriro kuri Kinshasa, umufatanyabikorwa bahuriye ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bakennye bikabije. Hagati y’uruka n’uhitwa ninde uzafata undi?

Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’umuturage mu Burundi, nka OLUCOM, yagiye yumvikana kenshi yinubira ibura ridasanzwe ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse nitumbagira ry’igiciro cy’ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa huri munsi. Urugero ni ikilo cy’isukari cyavuye ku mafaranga magana inani(800), kikagera ku bihumbi umunani(8.000) by’amarundi, naho igiciro cy’inyama kikaba cyarikubye inshuro zirenga eshatu.

Amadovize, ni ukuvuga amafaranga y’amahanga akenerwa mu kugura ibintu hanze y’uBurundi, yabaye ingume muri icyo gihugu, ku buryo nko kubona umuti mu Burundi ari ah’abagabo.

Ibi biraba nyamara iki gihugu Perezida Ndayishimiye yaracyise”Ubusitani bwa Edeni” (Jardin d’Eden) ngo kubera ko ari paradizo yo ku isi.

Ko abaturage bariho basuhukira mu mahanga ku bwinshi se, ninde uzumva abantu bahunga “paradizo”, ko uwakabumvise abona bayura, nawe ati ‘’Ndahaze’’?

Nibyo Gen.Ndayishimiye n’ibyegera bye barahaze, ibondo ni ibondo rwose, ariko nta shema riri mu gutegeka abaryankuna.

2025-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Editorial 03 Feb 2017
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Editorial 13 Jun 2018
Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Editorial 13 May 2018
Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Editorial 25 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
Mu Mahanga

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017
Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3
Amakuru

Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Editorial 13 Jul 2023
Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Editorial 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru