Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Zambiya biratangaza ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu rwataye muri yombi Abarundi barenga ijana, bikavugwa ko bahunga kubera inzara n’ubukene bica ibintu iwabi mu Burundi. Mu bafashwe harimo abagore n’abana, ngo bigaragara ko bashonje cyane
Amakuru yizewe ahamya ko Abarundi bari mu maboko y’abashinzwe umutekano muri Zambiya bagera ku 156, bakaba baragiye bafatwa mu bihe bitandukanye, gusa abenshi bakaba barafatiwe mu mukwabo wabaye tariki 27 Ukuboza 2024.
Ibi bije bisanga andi makuru yavuzwe n’ibitangazamakuru byo mu Burundi, byahishuye ko mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Abarundi 207 bafatiwe muri Zambiya mu mu kwabo wakozwe n’igipolisi, ndetse n’ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Amakuru atangwa na bamwe mu bafashwe, avuga ko guhunga igihugu cyabo bagasuhukira muri Zambiya n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo, ari ikibazo cy’inzara iri mu Burundi, aho umwana ataka nyina ntiyumve.
Mu gihe rero Abarundi bakomeje guhungira muri Zambiya ndetse n’ibindi bihugu byo mu muryango wa SADC, Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye, adasiba kuvugira mu ruhame ko ubwo bukene abanyagihugu bataka we atabubona, ndetse ntatinye gukina ku mubyimba abaturage be, yirata ngo ibigega bye birafigije.
Ibibazo by’ubukene biri gusunikira Abarundi muri Zambiya, byabaye bibi cyane ubwo Leta ya CNDD-FDD yafataga umwanzuro wo gufunga umupaka uhuza uBurundi n’u Rwanda, kuko byabaye nko guhuhura benshi mu Barundi bari basanzwe bashonje, ariko nibura bacungira ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Icyegeranyo cya Banki y’Isi cya 2024, cyerekana ko uBurundi buza imbere ku rutonde rw’ibihugu by’Afrika bifite ubukungu buhagaze nabi cyane, kimwe na munywanyi wabwo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yo iri ku mwanya wa karindwi kuri urwo rutonde rw’ibihugu birusha ibindi ubujyahabi.
Imibare y’imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo iravuga ko mu Burundi abaturage babarirwa muri 80% bari munsi y’umurongo w’ubukene, ni ukuvuga ba bandi babona ifunguro bigoranye.
Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bongera kwibaza ku mitekerereze y’ubutegetsi bw’u Burundi, bwafunze imipaka y’u Rwanda, bugatega amakiriro kuri Kinshasa, umufatanyabikorwa bahuriye ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bakennye bikabije. Hagati y’uruka n’uhitwa ninde uzafata undi?
Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’umuturage mu Burundi, nka OLUCOM, yagiye yumvikana kenshi yinubira ibura ridasanzwe ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse nitumbagira ry’igiciro cy’ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa huri munsi. Urugero ni ikilo cy’isukari cyavuye ku mafaranga magana inani(800), kikagera ku bihumbi umunani(8.000) by’amarundi, naho igiciro cy’inyama kikaba cyarikubye inshuro zirenga eshatu.
Amadovize, ni ukuvuga amafaranga y’amahanga akenerwa mu kugura ibintu hanze y’uBurundi, yabaye ingume muri icyo gihugu, ku buryo nko kubona umuti mu Burundi ari ah’abagabo.
Ibi biraba nyamara iki gihugu Perezida Ndayishimiye yaracyise”Ubusitani bwa Edeni” (Jardin d’Eden) ngo kubera ko ari paradizo yo ku isi.
Ko abaturage bariho basuhukira mu mahanga ku bwinshi se, ninde uzumva abantu bahunga “paradizo”, ko uwakabumvise abona bayura, nawe ati ‘’Ndahaze’’?
Nibyo Gen.Ndayishimiye n’ibyegera bye barahaze, ibondo ni ibondo rwose, ariko nta shema riri mu gutegeka abaryankuna.