Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Centrafrique, Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Ubu uri mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri mu Rwanda, baganira ku butanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi by’inshuti z’akadasoka, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.
Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, mbere yuko ahura na Perezida Kagame ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe.
Village Urugwiro yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ku masezerano y’ibihugu byombi, ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni.
Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yakomeje ivuga ko “Abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n’u Rwanda.”
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique si uw’ubu, kuko umaze gushinga imizi, mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.
Mu 2014 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Zakoze uko zishoboye ngo zigarure ituze ry’abaturage b’iki gihugu nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.
Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko birawupfubana.
Zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.
Nyuma y’amezi make bwarahindutse, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca aho zuzuza inshingano zirimo kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, urugo rwe n’ibindi.
Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.
Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.
Yari amasomo ya gisirikare arimo ayo gutahura umwanzi, ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’abanzi bageze mu gihugu, ayo gukoresha ikarita, n’indi myitozo ya gisirikare bakorera mu mashyamba n’ahandi.
Muri iyi myaka hafi 11 hagezwe kuri byinshi cyane, birenga umutekano ahubwo bijya no mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zikora uko zishoboye mu kuvura abaturage bo muri iki gihugu.
Muri Gashyantare 2025, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z’umutekano, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cyabo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025. Muri Nyakanga 2025, Touadéra yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.




