Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, wamwoherereje ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera kuri uyu wa 7 Mata 2018, Abanyarwanda batandukanye baba bari mu gihugu cyangwa mu mahanga batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yihanganishije Abanyarwanda abinyujije mu butumwa bwo kuri Twitter yandikiye Perezida Kagame.
Yagize ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda n’imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nibakomeze baruhukire mu mahoro.”
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Muvandimwe urakoze cyane kuri ubwo butumwa bwiza budukomeza. Nishimiye gufatanya nawe ndetse n’igihugu cyawe muri rusange mu rugamba rugana iterambere. Imana iguhe umugisha.”
U Rwanda na Burkina Faso bifitanye umubano ukomeye, aho binahuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) biha ababituye amahirwe yo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.