• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Editorial 27 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUREZI

Nyuma y’aho muri Kigali hatahuriwe inzu y’imyidagaduro ibyinamo abakobwa bambaye ubusa bubiburi, ndetse bagatabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni, hari abagerageje koroshya ayo mahano, berekana ko abayafatiwemo babitewe n’ubukene, ngo kuko “nta yandi mahitamo” ababeshaho bafite.

Uko niko n’umunyamakuru Jean Baptiste Karegeya abibona, ndetse we akemeza ko ikosa ari irya Leta ituma bamwe bacura abandi ku byiza by’Igihugu.

Icyambere, abakene bose mu Rwanda siko biyandarika ngo babone amaramuko. Tuzi ba “ntahonikora” bahitamo guca incuro no kubira icyuya, ariko bagatunga imiryango.

Niba bakubujije kubunza agataro nk’uko Bwana Karegeya abivuga, ariko bakakubakira isoko, wabura igishoro ukorohereza kubona inguzanyo, kuki wahitamo kwiyahura mu byaha, aho ” gushabika” ko hari benshi byahiriye? Erega kwihanganira no guhangana n’ubukene , ariko utandavuye, nabyo ni indangagaciro!

Icya kabiri, twese tuzi gahunda Leta ishyiraho zigamije kuvana abaturage mu bukene. Birumvikana intego ntiragerwaho uko byifuzwa, kuko izo gahunda zinajyana n’ubushobzi bw’igihugu, ariko kwirengagije ubwo bushake bwa politiki, byaba ari uguhata Leta ibicumuro no kuyitemeraho itaka, ku mpamvu twe tutazi.

Ntawe ushobora guhakana ko mu Rwanda hari abigwizaho imitungo mu buryo bufifitse. Abo nibo twumva mu manza kubera ruswa no kunyereza ibya rubanda. Kubirengaho rero ugashinja Leta kubuza rubanda amahitamo, kugeza ubwo hari abasigarana gusa ayo kwishora mu buzererezi, byaba ari ugushakira ibyo byaha inyoroshyo no kubitiza umurindi.

Ese Bwana Karegeya yaba yaraperereje agasanga koko bariya bakobwa bava mu miryango ikennye, ku buryo “nta yandi mahitamo”, uretse gushakira ubuzima mu bibushyira ahubwo mu kaga?

Twebwe nka Rushyashya twaraperereje, dusanga harimo abana bava mu miryango idasaba umunyu, ahubwo ari abahisemo ubwomanzi kubera uburere buke.

Ese mwari muzi ko abana bafatirwa mu biyobyabwenge, mu buraya, no mu zindi ngeso mbi, harimo n’abava mu miryango y’abategetsi, abacuruzi, n’abandi batabuze rwose ibyo bareresha abana? Muzasure Iwawa n’ibndi bigo ngororamuco, muzasanga ikibazo ari uburere kurusha uko ari ubukene.

Mu bihugu twita ko byakataje mu bukungu naho uhasanga imyitwarire iteye isoni n’agahinda, nk’iyi yo kwambara ubusa mu tubyiniro. Ibyo se nabyo twabirebera mu ndorerwamo y’ubukene, no kubura andi “mahitamo”?

Nta gihe mu Rwanda hatabaye ubukene, yewe bunakabije kurusha ubwo dufite ubu, ariko habagaho kwiyubaa no kwanga umugayo.

Ikibazo rero ntawe ukitaye ku ndangagaciro. Ababyeyi ntibagiha umwanya uburere bw’abana, barabaretse bahinduka “iyizimiza ikishaka”.

Ikoranabuhanga mu itumanaho riradufasha,ariko riranatwangiriza. Abana bayorerera ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga, bakamira bunguri bibwira ko aribwo busirimu.

Tureke kwitana ba mwana rero. Buri wese mu muryango nyarwanda yikubite agashyi, dutabare umuco wacu utaraducika. Naho gufata buri kibazo tukagihindura icya politiki ngo tubone uwo dusiga icyasha, byaba ari ukwihunza inshingano zacu twese, zo kurerera igihugu.

2024-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Editorial 12 Apr 2021
Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Editorial 18 Mar 2022
‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

Editorial 04 Apr 2017
Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
INKURU NYAMUKURU

FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Editorial 16 Jul 2020
Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League
Amakuru

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Editorial 03 Nov 2022
Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye
Mu Rwanda

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Editorial 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru