Nyuma y’aho muri Kigali hatahuriwe inzu y’imyidagaduro ibyinamo abakobwa bambaye ubusa bubiburi, ndetse bagatabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni, hari abagerageje koroshya ayo mahano, berekana ko abayafatiwemo babitewe n’ubukene, ngo kuko “nta yandi mahitamo” ababeshaho bafite.
Uko niko n’umunyamakuru Jean Baptiste Karegeya abibona, ndetse we akemeza ko ikosa ari irya Leta ituma bamwe bacura abandi ku byiza by’Igihugu.
Icyambere, abakene bose mu Rwanda siko biyandarika ngo babone amaramuko. Tuzi ba “ntahonikora” bahitamo guca incuro no kubira icyuya, ariko bagatunga imiryango.
Niba bakubujije kubunza agataro nk’uko Bwana Karegeya abivuga, ariko bakakubakira isoko, wabura igishoro ukorohereza kubona inguzanyo, kuki wahitamo kwiyahura mu byaha, aho ” gushabika” ko hari benshi byahiriye? Erega kwihanganira no guhangana n’ubukene , ariko utandavuye, nabyo ni indangagaciro!
Icya kabiri, twese tuzi gahunda Leta ishyiraho zigamije kuvana abaturage mu bukene. Birumvikana intego ntiragerwaho uko byifuzwa, kuko izo gahunda zinajyana n’ubushobzi bw’igihugu, ariko kwirengagije ubwo bushake bwa politiki, byaba ari uguhata Leta ibicumuro no kuyitemeraho itaka, ku mpamvu twe tutazi.
Ntawe ushobora guhakana ko mu Rwanda hari abigwizaho imitungo mu buryo bufifitse. Abo nibo twumva mu manza kubera ruswa no kunyereza ibya rubanda. Kubirengaho rero ugashinja Leta kubuza rubanda amahitamo, kugeza ubwo hari abasigarana gusa ayo kwishora mu buzererezi, byaba ari ugushakira ibyo byaha inyoroshyo no kubitiza umurindi.
Ese Bwana Karegeya yaba yaraperereje agasanga koko bariya bakobwa bava mu miryango ikennye, ku buryo “nta yandi mahitamo”, uretse gushakira ubuzima mu bibushyira ahubwo mu kaga?
Twebwe nka Rushyashya twaraperereje, dusanga harimo abana bava mu miryango idasaba umunyu, ahubwo ari abahisemo ubwomanzi kubera uburere buke.
Ese mwari muzi ko abana bafatirwa mu biyobyabwenge, mu buraya, no mu zindi ngeso mbi, harimo n’abava mu miryango y’abategetsi, abacuruzi, n’abandi batabuze rwose ibyo bareresha abana? Muzasure Iwawa n’ibndi bigo ngororamuco, muzasanga ikibazo ari uburere kurusha uko ari ubukene.
Mu bihugu twita ko byakataje mu bukungu naho uhasanga imyitwarire iteye isoni n’agahinda, nk’iyi yo kwambara ubusa mu tubyiniro. Ibyo se nabyo twabirebera mu ndorerwamo y’ubukene, no kubura andi “mahitamo”?
Nta gihe mu Rwanda hatabaye ubukene, yewe bunakabije kurusha ubwo dufite ubu, ariko habagaho kwiyubaa no kwanga umugayo.
Ikibazo rero ntawe ukitaye ku ndangagaciro. Ababyeyi ntibagiha umwanya uburere bw’abana, barabaretse bahinduka “iyizimiza ikishaka”.
Ikoranabuhanga mu itumanaho riradufasha,ariko riranatwangiriza. Abana bayorerera ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga, bakamira bunguri bibwira ko aribwo busirimu.
Tureke kwitana ba mwana rero. Buri wese mu muryango nyarwanda yikubite agashyi, dutabare umuco wacu utaraducika. Naho gufata buri kibazo tukagihindura icya politiki ngo tubone uwo dusiga icyasha, byaba ari ukwihunza inshingano zacu twese, zo kurerera igihugu.