• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Editorial 29 Aug 2016 POLITIKI

Umukandida Perezida ku itike y’aba Republican, Donald Trump atangiye kwivuguruza ku bijyanye n’abimukira, bigatuma abantu bibaza niba uyu mugabo aramutse atowe atahuzagurika mu mikorere ye.

Mu gihe yaharaniraga kuzatsindira itike y’aba Republican (Primaries), Trump yavugaga yuko azirukana abimukira bose bari ku butaka bwa Amerika binyuranijwe n’amategeko, kandi ko nta mu islamu uzemererwa kongera kwinjira ku butaka bwa Amerika kubera ibikorwa byabo by’ubwihebe!

Trump akanongeraho yuko naba Perezida wa azubaka urukuta rutandukanya Amerika n’ibihugu bya za Amerika y’amajyepfo (Latin America) mu rwego rwo kubuza abimukira bashya kwinjira mu gihugu !

Ibi byatumye Trump yamaganwa n’abantu barimo Papa Francis wavuganye ubwitonzi ati aho kubaka urukuta ahubwo azubake ikiraro gihuza abatura b’ibice byombi. Uwari Minisitiri w’intebe w’ubwongereza, David Cameroon diplomasi ayishyira iruhande ati Trump ni igicucu !

Ayo magambo ya Donald Trump kandi yatumye bamwe mu bayobozi bwo hejuru mu ishyaka rye bamwihakana batangaza yuko batagikomeje kumushyigikira. Ariko ibyo byose ntabwo byabujije Trump kwegukana itike ya Republican Party, ubu akaba ariwe uzarihagararira mu matora azaba ahanganyemo na Hillary Clinton mu kwa 12 uyu mwaka.

Trump rero ubu ahanganye na Hillary bikomeye, muri kampanye umwe asenya undi hakoreshejwe buri cyose cyashoboka ngo amwambure amajwi. Ubu igikomereye Tramp kandi ukabona kinamuyeye ubwoba ni ya magamboye yavuze yuko natorwa azirukana abimukira batemewe n’amateko bakava ku butaka bwa Amerika !

-3874.jpg

Donald Trump

-3873.jpg

Hillary Clinton

Trump rero ntabwo yahakana yuko yabivuze kuko yabikoze amanywa yaka. Kuva ejo muri kampanye yahisemo kwihindura mu ijanbo.

Ubu Trump aravuga yuko utakwirukana miliyoni 11 zose z’abimukiye muri Amerika nitemewe n’amategeko. Ngo icyakorwa n’uko hakwirukanwa gusa abafite amadosiye yuko baba barakoreye ibyaha (crimes) ku butaka bwa Amerika !

Uko kwivuguruza kwe ariko bishobora kutazaha amahirwe uwo mukandida w’aba Republican kuko ababimwangiye barabimwangiye kandi abari barabimukundiye ubu barabimwangiye !

Kayumba Casmiry

2016-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2017
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Editorial 23 Oct 2017
Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Editorial 22 Nov 2024
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Editorial 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024
Uncategorized

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024

Editorial 16 Jun 2023
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti
Amakuru

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Editorial 23 Oct 2024
Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Editorial 10 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru