• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

Editorial 25 Jul 2017 Mu Rwanda

Ibyo Umuryango FPR-Inkotanyi, na Perezida wawo Kagame Paul bavuga kandi bakora bigira umuzi muremure no kudateshuka ku mugambi.

Ndi mu bantu barebye filimi yitwa “INKOTANYI” mu gihe yerekanwaga bwa mbere mu ruhame. Iyo filimi igaragaramo Perezida Kagame Paul aha impanuro n’amabwiriza ingabo z’Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya Perezida Habyarimana Juvenal.

Mu mpanuro yabahaye, yabihanangirije kwirinda irondabwoko, ivangura na ruswa. Ababwira ko babikoze ntaho baba bataniye n’abo barwanya kuko bo babishingiraho muri politiki. Iyo mvugo niyo ngiro yakomeje.

Nyuma y’iyo filimi nabajije Minisitiri w’Ingabo, Generali James Kabarebe igihe iryo jambo Perezida yarivugiye n’aho yarivugiye. Ngo iryo jambo ryavugiwe ahitwa i Nkana muri Nzeri 1991. Muri icyo gihe ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bukataje mu gutegura jenoside nkuko nabyibukije.

Muri Gicurasi, 1991, nibwo Radio Muhabura y’Inkotanyi yatangiye gukora. Yahagaze muri Nyakanga 1994 hagati ibyuma byayo bikoreshejwe gutangiza Radiyo Rwanda. Muri icyo gihe cyose yamaze, nta na rimwe iyo radiyo yigeze ikoresha imvugo yigisha urwango nk’iz’ibitangazamakuru bya Leta cyangwa RTLM. Abarwanya FPR-Inkotanyi barabishakishije barabibura. Ni n’imvugo udashobora gusanga mu binyamakuru byandikaga nk’ibyitwa INKOTANYI na LE PATRIOTE.

-7350.jpg


Habyarimana n’abambari be

Politiki igendera ku mahame yashyizweho kuva mu Ukuboza 1987, niyo yagengaga ibiganiro by’iyo Radiyo kugeza ubwo ayo mahame yinjirijwe mu masezerano y’amahoro. Uhereye kuy’Igihugu Kugendera ku Mategeko yo ku wa 18 Kanama 1993.

Igice cya mbere (Chapter 1) cy’ayo masezerano ni Ubumwe bw’abanyarwanda nkuko ari ubwa mbere mu mahame-remezo ya FPR-Inkotanyi.

Ingingo ya mbere (Art.1) ivuga ko Ubumwe bw’igihugu bushingira kw’ihame ry’uko abaturage bareshya imbere y’amategeko, kandi bakagira amahirwe angana muri byose harimo iby’ubukungu no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.[1] Iyo mu mwaka w’2017 politiki yo guha abanyarwanda amahirwe angana nkuko byavuzwe bikanakorwa guhera mu 1994, abantu baba bakwiye kwumva ya soko-muzi.

Ingingo ya kabiri (Art.2) isobanura “Ubumwe bw’igihugu icyo ari cyo. Ko Abanyarwanda aribo bagize igihugu cy’u Rwanda kandi ko Umunyarwanda ari umwe w’indatana. Ubwo bumwe bukanasobanura ko ari ngombwa kurwanya icyo aricyo cyose cyabubangamira, by’umwihariko, intekerezo z’amoko, akarere, ubuhezanguni, no kutihanganirana. Ayo masezerano akavuga ko kutarwanya izo ntekerezo bibangamira inyungu z’igihugu zigasimburwa n’iby’amoko, akarere, idini, n’inyungu z’umuntu ku giti cye.[2]

Ingingo ya gatatu, (Art.3) ni Ubumwe bugirwa no kwanga/kwamagana iheza n’ivangura-bwoko iryo ari ryo ryose cyane cyane bishingiye ku bwoko, akarere, igitsina n’idini. Ibi bikagirwa n’uko abaturage bagira amahirwe angana ari muri politiki, ubukungu n’ikindi cyose kibafitiye inyungu kandi byose leta ikabiha agaciro.[3]

Ingingo ya kane (Art.4) ivuga ko impande zombi z’aya masezerano zemeza ko ubumwe bw’abanyarwanda bugashoboka hatabonetse igisubizo kirambye ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda. Bikaba ihame ko impunzi z’abanyarwanda ari uburenganzira bwabo ndakuka bikaba n’inkingi y’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Iyi ngingo ikanemeza ko ntawe ugomba kubangamira ihame ry’impunzi zishaka gutaha ku bushake.[4]

Iyi politiki yo guca ubuhunzi n’ikibutera no gucyura impunzi nibyo byatumye umwaka w’1997 urangira igice kinini cy’abagizwe impunzi na guverinoma yateguye igakora jenoside bamaze gutaha no gutura. Ari ku bushake no ku mbaraga. Na n’ubu gushishikariza abantu gutaha mu gihugu cyabo ku bushake birakomeza.

Demokarasi n’Uburenganzira mu Rwanda

Igice cya kabiri cy’aya masezerano yo kugira Igihugu kugendera ku mategeko, ni kuri Demokarasi. Ingingo ya gatanu (Art.5) ni ku ishingiro rya Demokarasi ko ari ubushake bw’abantu butavogerwa no kwihitiramo ubuyobozi bashaka. Ingingo ya gatandatu (Art.6) yibanda ku mahame rusange arimo ubutavogerwa bw’abaturage, gutandukanya ububasha bw’inzego z’ubutegetsi, ubwigenge bw’ubutegetsi bw’ubucamanza n’ubw’Inshingamategeko.

Iyi ngingo ishimangira ko nta demokarasi idashingiye ku kwubaha Uburenganzira bwa Muntu, ihame ry’abantu bose kureshya imbere y’amategeko, kugira no kubaha amategeko n’amabwiriza; ubwisanzure ari muri politiki, mu mibereho myiza n’ubukungu.

Ingingo ya munani (Art. 8) yavuye mu mahame rusange igaruka mu Rwanda ireba ibyahaberaga. Ivuga ko impande zombi z’aya masezerano ziyemeje kurwanya inkundura politiki ishingiye ku ngengabitekerezo zishyira imbere iby’ubwoko, akarere, idini no kutihanganirana birutishwa inyungu z’igihugu.[5]

Intumwa z’Inkotanyi zakomeye ku gitekerezo cyo kuvuga demokarasi ibereye umunyarwanda. Byatumye hajyamo ingingo yabaye iya cyenda (Art.9) isobanura ko kugirango ugire demokarasi ihamye, ari ngombwa guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, amajyambere y’igihugu muby’ubukungu n’umuco, no kurwanya inzara, ubujiji ubukene n’indwara.[6]

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ni imwe muri za Komisiyo ziteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ndetse nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. Inshingano z’ingenzi z’iyi Komisiyo kuva yajyaho mu 1999, yateganyijwe n’aya masezerano mu ngingo yayo ya cumi na gatanu (Art.15).

Iyo abakunda kunenga u Rwanda baza kujya bibuka ibi byose bari kujya baceceka kuko inshingano zo kurinda no gutezwa imbere kw’Uburenganzira bwa Muntu atari isomo baha Inkotanyi.

Ingingo ya cumi na kane (Art.14) y’aya masezerano ivuga ko uburenganzira bwa muntu bugomba kujya mu Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Aya masezerano agaragaza icyerekezo cyiza umunyarwanda yagombaga kunyuramo. Ntabwo leta ya Habyarimana yigeze iyubahiriza kuko yasenyaga politiki yose yari yubakiweho yo kubiba urwango mu banyarwanda no kutita ku mibereho myiza.

Ku wa 21 Nzeri 1992, nibwo hasohotse itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo busobanura umwanzi w’u Rwanda. Mu bitwa umwanzi harimo Umututsi wo mu gihugu n’uwo hanze yacyo, Umuhutu utishimiye ubutegetsi, aba Nilo-hamitique bose, n’abandi bose bari hafi y’abo.

Cyabaye ikimenyetso cya mbere ko amasezerano y’amahoro ntacyo yari abwiye leta ya Habyarimana. Ariko n’amahanga yagombaga kureba ko yubahirizwa yipfutse mu maso igihugu kirashya kirakongoka.

Uko kwica amasezerano nkana tuzabikomeza ubutaha, kimwe n’ibyakozwe kubahiriza amahame ayarimo.

Biracyaza…

-7349.jpg

Ndahiro Tom

2017-07-25
Editorial

IZINDI NKURU

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Editorial 13 Oct 2021
EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

Editorial 18 Jul 2016
Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Editorial 15 Dec 2017
U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

Editorial 20 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda
Amakuru

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Editorial 13 Nov 2022
Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana
POLITIKI

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Editorial 28 Feb 2017
Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa
UBUKERARUGENDO

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru