Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika mu ijwi rya Bwana John Kirby, Leta y’Amerika ivuga ko yatabwe mu nama bitavugwa n’ibyatangajwe na Perezida Kagame ko agiye kwiyamamaza ubwa gatatu ngo akomeze ayobore u Rwanda.
Leta y’Amerika isanga ngo Perezida Kagame afata kiriya cyemezo yarirengagije amahirwe amateka yari amuhaye yo guteza imbere no gutsimbataza inzego za demokarasi abaturage b’abanyarwanda barwaniye gushyiraho mu myaka 20 irenga.
Leta y’Amerika ngo yemera ko gusimburana ku butegetsi biciye mu itegeko nshinga ari ngombwa kugira ngo habeho demokarasi ikomeye kandi ingufu zikoreshwa mu guhindura amategeko kugira ngo habeho kuguma ku butegetsi zica intege inzego za demokarasi.
Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’amahinduka yakozwe kubera umuntu umwe hakirengagizwa amahame ya demokarasi yo gusimburana ku buyobozi.
Leta y’Amerika ngo mu gihe u Rwanda rurimo rwerekeza mu matora y’inzego z’ibanze muri uyu mwaka wa 2016, aya Perezida wa Repubulika mu 2017, n’ay’abashingamateka mu 2018, irasaba Leta y’u Rwanda ko yakubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’u Rwanda bwo kuvuga ibyo batekereza n’ubwo kwishyirahamwe mu mahoro, ibi bikaba ari inkingi mwamba za demokarasi nyayo.
Itangazo risoza rivuga ko Leta y’Amerika itazatezuka gutera inkunga abaturage b’u Rwanda mu kwitabira mu bwisanzure amatora azabaho mu minsi itaha.
Ibi Leta y’Amerika irabivuga mu gihe Perezida Kagame we mu ijambo risoza umwaka yagejeje kubanyarwanda mu mijoro ry’itariki 31-1/01/2016, yagize ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”
Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”
Perezida Barack Obama
Ibi rero bya Leta y’amerika bishobora gufatwa nko kwivanga muri Politiki y’u Rwanda no kuvangira abaturage bakomeje kugaragaza uguhitamo kwabo kw’ejo hazaza.
Umwanditsi wacu