• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Ubwanditsi 04 Jan 2016 POLITIKI

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika mu ijwi rya Bwana John Kirby, Leta y’Amerika ivuga ko yatabwe mu nama bitavugwa n’ibyatangajwe na Perezida Kagame ko agiye kwiyamamaza ubwa gatatu ngo akomeze ayobore u Rwanda.

Leta y’Amerika isanga ngo Perezida Kagame afata kiriya cyemezo yarirengagije amahirwe amateka yari amuhaye yo guteza imbere no gutsimbataza inzego za demokarasi abaturage b’abanyarwanda barwaniye gushyiraho mu myaka 20 irenga.

Leta y’Amerika ngo yemera ko gusimburana ku butegetsi biciye mu itegeko nshinga ari ngombwa kugira ngo habeho demokarasi ikomeye kandi ingufu zikoreshwa mu guhindura amategeko kugira ngo habeho kuguma ku butegetsi zica intege inzego za demokarasi.

Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’amahinduka yakozwe kubera umuntu umwe hakirengagizwa amahame ya demokarasi yo gusimburana ku buyobozi.

Leta y’Amerika ngo mu gihe u Rwanda rurimo rwerekeza mu matora y’inzego z’ibanze muri uyu mwaka wa 2016, aya Perezida wa Repubulika mu 2017, n’ay’abashingamateka mu 2018, irasaba Leta y’u Rwanda ko yakubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’u Rwanda bwo kuvuga ibyo batekereza n’ubwo kwishyirahamwe mu mahoro, ibi bikaba ari inkingi mwamba za demokarasi nyayo.

Itangazo risoza rivuga ko Leta y’Amerika itazatezuka gutera inkunga abaturage b’u Rwanda mu kwitabira mu bwisanzure amatora azabaho mu minsi itaha.

Ibi Leta y’Amerika irabivuga mu gihe Perezida Kagame we mu ijambo risoza umwaka yagejeje kubanyarwanda mu mijoro ry’itariki 31-1/01/2016, yagize ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”

-1618.jpg

Perezida Barack Obama

Ibi rero bya Leta y’amerika bishobora gufatwa nko kwivanga muri Politiki y’u Rwanda no kuvangira abaturage bakomeje kugaragaza uguhitamo kwabo kw’ejo hazaza.

Umwanditsi wacu

2016-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018
PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya
ITOHOZA

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere
Amakuru

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
Ishyamirana riri  hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo
ITOHOZA

Ishyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru