Impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zambutse umupaka wa Bugarama kuwa Gatatu, tariki ya 07 Mar 2018 ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo.
Uyu mukobwa witwa “Eusebie” [mu gifaransa] ni zebiya mu Kinyarwanda. Yahungiye muri Congo kuva mu 2014, n’ubu ntawe uzi irengero rye, nyirabayazana yihunga rye ni iraswa ry’abayoboke be bagera ku 9, barasiwe aho bari bacumbitse hitwa i Businde muri Ntara ya kayanza, bakaba bararashwe n’ Igipolisi cya Nkurunziza ubwo bari mu masengesho.
Bageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basaga 2500, bakomeje amasengesho yabo doreko bemera cyane Bikira- Maria, ikibazo ariko cyaje kuba ubwo HCR yazaga kubabarura banga kwibaruza muri HCR biciye muri System biometric [ ni kuvuga gufata igikumwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ] bakagufotora muburyo bugezweho, bo rero barabyanze bavuga ko ukwemera kwabo kutabemerera gukora ibyo bintu.
Ni nyuma y’ igihe Leta ya Congo ibasaba ko niba banze burundu kwibaruza izabasubiza mu gihugu bavuyemo cy’u Burundi, izabasubuza iwabo, hagati aho igisirikare cya Congo mu kwezi kwa 11 gushira kishe mo abarenga 30 kibarashe, igihe bari bagiye kubaza ku biro bya Service ya Intelligence ya Kamanyola aho abantu babo baheruka kubura batwawe?
Aya makuru Rushyashya yashoboye kubona agaragaza ko bari bamaze imisi bafashwa na Monusco, ari nayo yabaherekeje kugera kumupaka w’u Rwanda kuko batinya ko bageze i Burundi bahita babicwa.
Twibutse ko Zebiya afite Mandat d’arret yasohowe na Parquet ya Republika y’u Burundi, bamurega gutanga inyigisho zigumura abantu…leta y’uburundi yari yabagereranije na Boko Haram yo muri Nigeria igihe barasa 9 muribo bagisengera i Businde mu ntara ya kayanza.
Iminsi mike nyuma yo gusubizwa mu gihugu cyabo ,kuwa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018, Leta y’u Burundi yasohoye itangazo isaba iy’u Rwanda kurekura impunzi z’Abarundi ngo zishaka gutaha mu gihugu cyazo.
Muri iryo tangazo, Leta y’u Burundi ivuga ko kuva ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, Leta y’u Burundi yakiriye amakuru avuga ko hari impunzi 1604 zirukanwe ku butaka bw’u Rwanda aho zaciye zivuye muri Congo, by’umwihariko ko zagezeyo zikavuga ko zirukanwe kubera kwanga kwinjira mu mitwe itegura gutera u Burundi.
Ibi rero biratangaje kuko izi mpunzi nyuma yo kwanga ubufasha bwose habayeho ibiganiro mbere yogutangira gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye ku Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo mu mahoro.
U Rwanda kandi rwashyikirije u Burundi izindi mpunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza nazo zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Mata, izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Kanyaru-haut.
Zagiye neza mu mamodoka meza kandi zicungiwe umutekano. Gusa icyatangaje Itangazamakuru ni uko mu gihe basubiraga mu gihugu cyabo ntabwo bemeraga ko babafata amafoto, bahitaga bahisha amasura yabo ndetse ukabona n’abana babo nabo bahishe amasura, bisa nkaho babitojwe n’ababyeyi
Igitangaje ariko, igihe binjira mu Rwanda bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bari bamaze kwicwamo abasaga 30, bishwe n’inzego z’umutekano muri Congo kandi Leta y’u Burundi ntacyo yavuze, u Rwanda rwemeye kwakira izi mpunzi kuko rutari kuzisubiza inyuma ariko igihe bageraga mu Rwanda bagaragaje udushya twinshi, banze gukaraba intoki ndetse banga no gupimwa zimwe mu ndwara, cyane cyane icyorezo cya Cholera kimaze igihe kivuza ubuhuha muri Congo
Ntibemera kurya ibiryo byakorewe mu nganda, bahitamo kurya ibiryo bisaruriye bonyine ubwabo
Bavuga ko inkingo ku bana babo, imiti ndetse n’ibabatunga byari kubangiriza umubiri ndetse bikanica “roho zabo
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Filipo Nzobonariba, rivuga ko abashyirwa muri iyo mitwe, ngo bagizwe n’abasore n’inkumi bafite imbaraga.
Rikomeza rivuga ko Leta y’u Burundi itigeze yemera ibyo yabwiwe n’iy’u Rwanda, ko izo mpunzi zirukanwe kubera imyemerere yazo by’umwihariko ko urubyiruko rwasigaye mu Rwanda rutigeze rutangaza ko rwahinduye imyemerere.
Ikaba isaba iy’u Rwanda, nk’uko yarekuye inzindi mpunzi zigataha, ko n’izisigaye zarekurwa zigataha mu gihugu cyazibyaye, ko bizeye umutekano uhagije nyuma y’ibizava mu matora ya kamarampaka.
Uretse ibi kandi bitangazwa na Leta y’u Burundi, ubwo izi mpunzi zakirwaga mu Burundi, Polisi y’iki gihugu ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Abayoboke ba Zebiya 1604 bakiriwe na Polisi y’u Burundi i Gasenyi-Nemba mu Ntara ya Kirundo, mu Rwanda, bari kumwe na HCR,ikorera mu Rwanda, ariko banze kwinjizwa mu gisirikare n’abasirikare b’u Rwanda [basigaranye abakiri bato] n’u Burundi bafite umugambi wo gutera u Burundi”.
Mu gihe Leta y’u Burundi yo itangaza ibi, iy’u Rwanda yatangaje ko izo mpunzi zahisemo gusubira iwabo nyuma yaho zangiye gukurikiza amategeko agenda izindi mpunzi mu Rwanda, arimo kubarurwa, gukingirwa no kuvurwa n’ibindi, kubera imyemerere yazo.
Nkurunziza na Guverinoma ye bitwaje impunzi kugira ngo bakunde bashinje u Rwanda ibinyoma nkuko badahwema kubikora kuva mu myaka 3 ishize!!
Impunzi z’Abarundi zigendera ku myumvire ya Zebiya ubu noneho nizo bitwaje bavuga ko u Rwanda rwashatse kuzishyira mu ngabo kugira ngo zizakoreshwe muguhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi!!!
Ariko nyine aho Nkurunziza aburira ubwenge naha ngaha!!
– Ziriya mpunzi za Zebiya zaje mu Rwanda zivuye muri Congo kuko zari zanze ubufasha zihabwa na HCR.
– Zigeze mu Rwanda zanze kuva ku izima kuko ntabwo zemeraga ko zishobora kubarurwa, ntizashakaga ko abana bazo bakingirwa indwara yewe ngo zanashaka ibiryo bivuye mu mirima ako kanya!!!!
Mugihe gito zamaze mu Rwanda, ubuyobozi bwabonye ko bidashoboka niko kuzifata bazisubiza iwazo, zafashijwe kugenda, zihabwa amamodoka azigeza ku mupaka ndetse zarindiwe umutekano uko byari bikwiriye!!
Igitangaje ni ukuntu ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi gitinyuka kigasohora itangazo kivuga ko u Rwanda rwashatse kubashyira mu gipolisi n’igisirikare!!
none se Nkurunziza koko niba atekereza neza akaba afite abajyanama bazima batekereje kuri ibi!
– Izi mpunzi ko zaje mu Rwanda zivuye Congo nayo yari yashatse kuzishyira mu gisirikare?
– Ubu koko impunzi zanze ko zibarurwa, zikanga gukingirwa ubu koko ninde wazifata akazishyira mu ngabo zishinzwe umutekano atazi nuko ubuzima bwazo buhagaze?
Ubuyobozi bw’abarundi buri gucana umuriro kandi banza bwiyibagije ko uramutse watse aribo ba mbere bawota!! ndashima ubuyobozi bw’u Rwanda bukora buri kantu kinyamwuga kandi butajya bwinjira mu matiku nkaya ya Nkurunziza na Guverinoma ye idashinga!