• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017 Mu Rwanda

Abapolisi 80 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur(UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017.

Uyu muhango abereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID , Kingsley Mamabolo.

Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu matsinda ayo ariyo yose (Individual Police officer cyangwa IPOs), aho baba ari abarimu cyangwa abajyanama.

Muri uwo muhango kandi, habayeho guceceka umunota hibukwa ababuriye ubuzima bwabo mu butumwa bw’Umuryaryo w’Abibumbye bose.

Ni umuhango wari witabiriwe kandi n’umuyobozi w’ingabo muri UNAMID , Lt Gen. Franck Mushyo Kamanzi; uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri ubu butumwa Samuel Koffwie; hari kandi Karen Tchalian akaba n’umugaba w’ingabo muri UNAMID ndetse na Dr. Mohammed Tarawana ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi ya UNAMID.

Mamabolo mu ijambo rye, yagarutse ku bapolisi b’u Rwanda bakoreye mu butumwa bw’amahoro guhera mu 2004 maze yongeraho ati:” Na jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ntiyabujije u Rwanda gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga.”

Yabashimiye ubwitange no kwihangana bibaranga cyane cyane mu bikorwa byo kurinda abasivili no kubafasha aho avuga ko ari batangirwa ubuhamya n’abo baha serivisi aribo baturage.

Yanashimye ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bigaragazwa n’abapolisi b’u Rwanda.

Mabololo kandi yibukije abambitswe imidari uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo UNAMID yiyemeje mu kazi ka buri munsi nko kwigisha abaturage ibyo kwirindira umutekano; yabasabye gukomeza kubaha indangagaciro z’umuco w’abaturage bashinzwe maze agira ati :” Nzashimishwa no gukomeza gukorana n’abapolisi b’u Rwanda mu gihe kizaza cyane mu gihe gisoza ubutumwa.”

-6513.jpg

Senior Superintendent Bernard MUKAMA, uyoboye abapolisi b’u Rwanda yashimye abambitswe imidari kandi ashima imikoranire ikomeje kubaho hagati ya Polisi y’u Rwanda na UNAMID.

Source : RNP

2017-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 16 Feb 2022
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Editorial 12 Sep 2018
Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Editorial 10 Oct 2023
Kinshasa : Abadepite bavugirije amafirimbi mu Nteko bamagana Minisitiri w’Intebe mushya

Kinshasa : Abadepite bavugirije amafirimbi mu Nteko bamagana Minisitiri w’Intebe mushya

Editorial 17 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe
POLITIKI

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Editorial 29 Nov 2017
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Editorial 16 Aug 2017
Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL
Amakuru

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Editorial 21 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru