• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Editorial 31 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2020,  hirya no hino mu gihugu cya Sudani habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana icyemezo cya Loni gisaba ingabo z’amahanga zari muri Darfur(UNAMID) kuzinga utwangushye zigatangira gutaha, uhereye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020.

Izo ngabo zigomba gusoza ubutumwa bwazo zirabarirwa mu 4.000 n’abapolisi 2.200, u Rwanda rukaba ari rwo rufitemo abasirikari  benshi( hafi 1.160), ugereranyije n’aba Pakistan, Ethiopia na Misiri. Ni ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, zihuriye ku butumwa bwo kurinda amahoro mu ntara ya Darfur imaze imyaka isaga 17 mu ntambara ikomeye.  Abarwana ni y’Abaturage b’abirabura baharanira ubwigenge bwa Darfur n’imitwe inyuranye yari ishyigikiwe n’Ubutegetsi bw’I Kharthoum , cyane cyane abitwa “Janjaweed” ugizwe n’abarwanyi b’Abarabu. Iyo  ntambara imaze kugwamo abaturage babarirwa mu bihumbi 300, abandi basaga miliyoni n’igice(1.500.000) bakaba baravuye mu byabo. Imwe mu nshingano za UNAMID yari ukurinda abo baturage babaye impunzi mu gihugu cyabo, hakaba rero hibazwa uko bazabaho izo ngabo nizimara gutaha.

Uku guhangayika ni nako kwakuruye iyo myigaragambo, abaturage bagaragaza ko Leta ya Sudan, inashinjwa jenoside mu ntara ya Darfur, idafite ubushake n’ubushobozi bwo kubarinda. Mu magambo n’ibyapa by’abigaragambyaga, baravuga ko bari babanye neza cyane n’izo ngabo, cyane cyane iz’uRwanda, doreko kuva zagerayo zubatse urukundo, ubufatanye n’ubusabane hagati ya RDF n’imitwe ishyamiranye.Rumwe mu ngero z’ibikorwa ngo abo baturage batazibagirwa, ni ibitaro n’amashuri ingabo za RDF zahubatse, ndetse iyo myitwarire iboneye ihesha ibihembo byinshi ingabo z’u Rwanda ziri muri iyo ntara ya Darfur.

Abasesengura ibibera mu ntara ya Darfur baravuga ko nubwo impande zishyamiranye zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, gusoza ubutumwa bwa UNAMID muri iki gihe byaba ari ukwihuta, kuko kuva ayo masezerano yasinywa abavuye mu byabo bakomeje kugabwaho ibitero, bigakomwa imbere n’ingabo z’amahanga zari zishinzwe kubarinda.

2020-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League

APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League

Editorial 26 Sep 2023
Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Editorial 23 Nov 2017
Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Editorial 29 Mar 2021
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Editorial 21 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams
Amakuru

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Editorial 07 Oct 2022
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”
UBUKUNGU

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Editorial 24 Aug 2016
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana
ITOHOZA

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru