• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Editorial 31 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2020,  hirya no hino mu gihugu cya Sudani habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana icyemezo cya Loni gisaba ingabo z’amahanga zari muri Darfur(UNAMID) kuzinga utwangushye zigatangira gutaha, uhereye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020.

Izo ngabo zigomba gusoza ubutumwa bwazo zirabarirwa mu 4.000 n’abapolisi 2.200, u Rwanda rukaba ari rwo rufitemo abasirikari  benshi( hafi 1.160), ugereranyije n’aba Pakistan, Ethiopia na Misiri. Ni ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, zihuriye ku butumwa bwo kurinda amahoro mu ntara ya Darfur imaze imyaka isaga 17 mu ntambara ikomeye.  Abarwana ni y’Abaturage b’abirabura baharanira ubwigenge bwa Darfur n’imitwe inyuranye yari ishyigikiwe n’Ubutegetsi bw’I Kharthoum , cyane cyane abitwa “Janjaweed” ugizwe n’abarwanyi b’Abarabu. Iyo  ntambara imaze kugwamo abaturage babarirwa mu bihumbi 300, abandi basaga miliyoni n’igice(1.500.000) bakaba baravuye mu byabo. Imwe mu nshingano za UNAMID yari ukurinda abo baturage babaye impunzi mu gihugu cyabo, hakaba rero hibazwa uko bazabaho izo ngabo nizimara gutaha.

Uku guhangayika ni nako kwakuruye iyo myigaragambo, abaturage bagaragaza ko Leta ya Sudan, inashinjwa jenoside mu ntara ya Darfur, idafite ubushake n’ubushobozi bwo kubarinda. Mu magambo n’ibyapa by’abigaragambyaga, baravuga ko bari babanye neza cyane n’izo ngabo, cyane cyane iz’uRwanda, doreko kuva zagerayo zubatse urukundo, ubufatanye n’ubusabane hagati ya RDF n’imitwe ishyamiranye.Rumwe mu ngero z’ibikorwa ngo abo baturage batazibagirwa, ni ibitaro n’amashuri ingabo za RDF zahubatse, ndetse iyo myitwarire iboneye ihesha ibihembo byinshi ingabo z’u Rwanda ziri muri iyo ntara ya Darfur.

Abasesengura ibibera mu ntara ya Darfur baravuga ko nubwo impande zishyamiranye zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, gusoza ubutumwa bwa UNAMID muri iki gihe byaba ari ukwihuta, kuko kuva ayo masezerano yasinywa abavuye mu byabo bakomeje kugabwaho ibitero, bigakomwa imbere n’ingabo z’amahanga zari zishinzwe kubarinda.

2020-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Editorial 21 May 2020
Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Editorial 01 Dec 2017
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Editorial 04 Apr 2024
Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Editorial 01 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019
Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Editorial 25 Mar 2025
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame
POLITIKI

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru