• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 07 Apr 2017 ITOHOZA

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’Umuryango w’Abibumbye, Guterres yahaye Lt Gen Mushyo Kamanzi izi nshingano bitewe n’ubunararibonye bw’imyaka 28 afite mu bya gisirikare haba ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga by’umwihariko mu kuyobora ingabo.

Lt Gen Mushyo Kamanzi yari asanzwe ayobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu ntagiriro z’umwaka ushize, aho yahawe uyu mwanya asimbuye umunya Tanzania, Lt Gen Paul Ignace Mella.

Lt Gen Mushyo agiye kuri uyu mwanya asimbuye umunya Kenya, Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki, wakuwe kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2016 n’uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon, nyuma ya raporo yasohotse ivuga ko izi ngabo zananiwe kurinda abaturage mu mvururu zabaye muri Sudani y’Epfo muri Nyakanga uwo mwaka.

Mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, Lt Gen Mushyo si ikimanuka kuko hagati ya 2006 na 2007, yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Mu 2009 na 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama.

Hagati ya 2010 na 2012 yari umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako, umwanya yavanyweho agirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, nawo yavuyeho ajya kuba umugaba w’ingabo za UN muri Sudani.

Lt Gen Kamanzi w’imyaka 53, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu (national security strategy), yakuye muri Kaminuza yigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Uretse aho kandi Gen Mushyo yize amasomo y’ibya gisirikare i Jaji muri Nigeria na Nanjing mu Bushinwa.

-6241.jpg

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yari amaze umwaka ayobora ingabo za UN muri Sudani/Ifoto: Mohamad Almahady, UNAMID

2017-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Editorial 29 Apr 2018
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Editorial 20 Sep 2019
Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Editorial 17 Dec 2016
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club

Editorial 05 Oct 2025
Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg
INKURU NYAMUKURU

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019
Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.
ITOHOZA

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Editorial 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru