Madamu Jeannette Kagame yibukije ko kugira imyumvire ishingiye ku bufatanye no kwita ku banyantege nke bitagamije inyungu, bizazamura imibereho y’abatuye Isi ya none igaragaramo ubusumbane cyane cyane mu bukungu.
Ibi yabitangarije ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu muhango wo guhemba Abanyafurika bihangiye imirimo ifasha abaturage ‘2016 Africa Social Entrepreneurs of the Year Award’.
Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Akinwumi Adesina wari umushyitsi mukuru; Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNFPA, Dr. Babatunde Osotimehin, Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe; Adrian Monck; Christoph von Toggenburg, Umuyobozi wa Schwab Foundation for Community Lead, n’abandi barimo abikorera baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, avuga ku gushimira abihangira imirimo ifasha abantu baturage mu mpinduka nziza ku Isi, yagize ati “Bayoborwa niyo ndangagaciro kuruta indonke, bagabaharanira ubuzima bwiza, uburezi, ubuzima n’ibindi bizamura imibereho y’abaturage.”
Yasabye ibihugu gukomeza guteza imbere abagore bihangiye imirimo bafashwa kugera kuri serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa BAD yavuze kuri gahunda zitandukanye iyi banki igiye gushyiraho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuzamura ubumenyi no kwihangira imirimo, agira ati ‘tugomba kurema icyizere’.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuzirikana ba rwiyemezamirimo bakoze ibikorwa bifasha abaturage mu 2016, ari igihe cyo kwishimira umusanzu wabo utagereranywa, abo bagabo n’abagore batanga mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi yaba mu bukungu no mu mibereho myiza.
Madamu Jeannette Kagame mu ifoto hamwe na Dr. Motsepe (ibumoso), Dr. Akinwumi Adesina (iburyo), Dr. Babatunde Osotimehin (uwa mbere ibumoso), Adrian Monck (uwa kabiri ibumoso), Dr Tshepo Motsepe-Ramaphosa (uwa gatatu uhereye ibumoso), n’abandi ba rwiyemezamirimo
Yagize ati “Ibyo bakora binyuze mu miryango yabo igamije kuzamura abandi, ni uburyo bushya butanga akazi buzana ibisubizo bishya bihangana n’inzitizi zihari, yaba guhashya ubujiji, guhugura abayobozi b’ejo hazaza, guteza imbere ikoranabuhanga, byose bigamije guhindura ibintu byiza.”
Yashimangiye ko iyo ntego yo guharanira ubuzima bwiza aribyo byatumye habaho umuryango Imbuto Foundation, wabayeho ngo ushake ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete, wongerera ubushobozi abahungu n’abakobwa hagamijwe ko bakoresha ubushobozi bwabo mu kwishakira ibisubizo bikemura ibibazo bafite.
Yavuze ko kuzirikana ibyakozwe n’abihangiye imirimo ifasha abaturage ari isoko yo kubatera imbaraga no gukangura bagenzi babo gutera ikirenge mu cyabo.
Yagize ati “Tuba mu Isi aho ubusumbane mu by’ubukungu bugaragara cyane, buri wese agomba kuzirikana umumaro wo kugira imyumvire y’ubufatanye no kwita ku banyantege nke. Nemera ko hari imbaraga ziri mu kwiyumvamo ubushobozi bwo gukorera undi muntu ikintu, utitaye ko uzabyishyurwa ahubwo ari uko wemera ko afite uburenganzira bwo kubaho neza.”
Abahembwe barimo Luvuyo Rani wo muri Afurika y’Epfo wihangiye imirimo mu ikoranabuhanga akiyemeza gushinga ibigo bihugura abantu mu ikoranabuhanga rigamije kwihangira imirimo, Tracey Chambers na Tracey Gilmore, bashinzwe The Clothing Bank, Yasmina Filali washinze umuryango Orient Occident ukorera muri Maroc.
Madamu Jeannette Kagame aha impanuro abari bitabiriye ibi biganiro
Source: Igihe