Madamu Jeannette Kagame, ku wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize u Budage butangije gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri atandukanye hirya no hino ku Isi arimo na Green Hills Academy yo mu Rwanda.
Muri Gashyantare 2008 nibwo u Budage bwatangije gahunda igamije guteza imbere Ikidage binyuze mu mashuri yiswe PASCH (Schools: Partners for the Future), aho abanyeshuri bahabwa abarimu n’ibikoresho bakeneye ngo babashe kwiga uru rurimi.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango nk’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iri shuri riri mu y’icyitegererezo mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yavuze ko Green Hills Academy yinjiye muri iyi gahunda yo kwigisha Ikidage mu 2009, ibi bikaba byarafunguriye imiryango abanyeshuri b’Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu gihugu cy’Ubudage.
Ati “Amashuri na Kaminuza byo mu Budage byubakiye ku gitekerezo cyo gufungurira imiryango buri wese kandi ku buntu. Ndahamya ntashidikanya ko aya ari amahirwe ku banyeshuri n’ababyeyi babo, amahirwe yo gukomereza amasomo yabo muri imwe muri kaminuza zo mu Budage ziza mu zikomeye ku Isi.”
Woeste ati “Gutanga amasomo y’Ikidage ni kimwe mu bikorwa bitandukanye twifuza gutangamo umusanzu mu gufungurira imiryango abari kubyiruka. Ndizera ntashindikanya ko uru rubyiruko rw’u Rwanda ruzakoresha neza aya mahirwe, mu nyungu zabo bwite, no kuzamura igihugu.”
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo, yavuze ko kwiga Ikidage ari ngombwa ku bari mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuko biri kuri gahunda yabo y’amasomo, mu gihe mu yisumbuye cyigwa n’ababishaka.
Ati “Abanyeshuri bitwaye neza buri mwaka babona amahirwe yo kwitabira gahunda yo kwiga Ikidage mu Budage. Kuva twatangira kwigisha Ikidage twagize abanyeshuri benshi bagiye kwiga muri Kaminuza zo mu Budage, ndetse tunafitanye umubano n’ibindi bigo biri muri gahunda ya PASCH binyuze mu bikorwa bihuza abanyeshuri n’abarezi.”
Denzel uri mu banyeshuri bitwaye neza bakabona amahirwe yo kujya mu Budage kurushaho gutyaza ubumenyi bwe muri uru rurimi, yavuze ko uretse kuba abibona nka kimwe mu bizamufasha kuba yakomereza amasomo ye muri kaminuza zo muri kiriya gihugu, kwiga ururimi rushya ari n’uburyo bwo kurushaho gusobanukirwa umuco utandukanye n’uwe.
Muri uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, indirimbo ndetse n’imivugo iri mu Kidage; Green Hills Academy yasinyanye na Ambasade y’u Budage andi masezerano y’imyaka itatu arebana no gukomeza gahunda ya PASCH muri iki kigo.
Gahunda ya PASCH ishyirwa mu bikorwa n’ibigo 2000 hirya no hino ku Isi, ahabarurwa abigishwa Ikidage basaga ibihumbi 600. Muri Green Hills Academy habarizwa abanyeshuri basaga 200 biga uru rurimi.