Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ‘Walk to Remember’, urugendo rwo Kwibuka ruri mu bitangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100.
Kuva mu 2009 urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) rwatangije iki gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.
Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2018, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Rugege Sam na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, bakoze urugendo rw’amaguru baturutse imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri Stade Amahoro i Remera.
Aba bayobozi bari barangaje imbere urubyiruko rwinshi na rwo rwari rwitabiriye iki gikorwa.
Nyuma ya ‘Walk to Remember’ hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni amahanga arebera.
Abantu ibihumbi bari buzuye Stade Amahoro, hatangirwa ubutumwa butandukanye burimo ubugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ariko ko na nyuma yayo imaze guhagarikwa hari abagifite ingengabitekerezo yayo, bikaba bisaba ko irwanywa na buri wese.
Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragaza, ndakangurira abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga byihuse amakuru arebana n’iyo ngingo.”
Ibuka yasabye ko hajya hatangwa byihuse amakuru kandi abagaragayeho iyo ngengabitekerezo bakaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.