Komisariya Nkuru Ishinzwe Impunzi n’Abatagira ubwenegihugu mu Bubiligi (CGRA) yateye utwatsi ubusabe bwo kwakira Maj. Ntuyahaga washinjwaga kwica abasirikare 10 bari mu butumwa bwa ONU mu Rwanda.
Iki cyemezo cyatangajwe kuwa 3 Nzeri 2018 maze Ntuyahaga avuga ko azajurira kuko ngo aje mu Rwanda ubuzima bwe bwajya mu kaga nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bubiligi bibitangaza.
Maj. Ntuyahaga avuga ko ubwo urukiko rwo mu Bubiligi rwamukatiraga gufungwa imyaka 20 kubera ibyaha byo kwica Abasirikare b’Ababiligi bari mu Rwanda mu mwaka w’1994 yagize umutekano muke binyuranye n’amasezerano y’ iGeneve yo mu 1951.
Kuva mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama 2018, abo mu muryango w’abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda batangiye gusaba ko Ntuyahaga atahabwa ubuhungiro kuko yishe abaturage b’Ububiligi kuwa 10 Mata 1994.
Biravugwa ko Ntuyahaga ashaka kujya kuba muri Danimarike (Denmark) aho umuryango we usanzwe uba.
Mu mwaka w’199 Ntuyahaga yishikirije urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho U Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzaniya.
Yahamwe n’ibyaha byo gucura umugambi wo gucura jenoside, jenoside n’ubufatanyacyaha muri jenoside, ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu.
Mu mwaka wa 1999 nibwo ICTR yatangaje ko Maj. Ntuyahaga ahanaguweho ibyaha byose yaregwaga.
Kuri ubu Maj. Ntuyahaga ari mu kigo cy’ingando cya Caricole mu gace ka Steenokkerzeel mu Bubiligi.
Maj. Ntuyahaga yarekuwe muri uyu mwaka ajya gushaka ubuhungiro mu Bubiligi. Abenegihugu benshi barwanyije ubusabe bw’uyu mugabo cyane ko ngo mu bo yashinjwaga kwica harimo Ababiligi.