Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuba Perezida wayo.
Aya matora yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2017, nyuma y’uko ku wa Mbere yari yasubitswe bitewe no kuba hari abadepite bahagarariye Tanzania n’u Burundi batasubiye mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abagize Inteko.
Ngoga yatowe ku majwi 33 naho Nzeyimana Léontine wari uhagarariye u Burundi agira amajwi atatu.
Ni amatora yari ahanganishije abakandida batatu barimo Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Depite Nzeyimana Léontine uhagarariye u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania.
Ngoga yatowe mu cyiciro cya kabiri, kuko ubwa mbere, mu badepite 54 batoye ntiboneka 2/3 by’amajwi y’abatoye bose bashyigikiye umukandida wabonye amajwi ya mbere; hasabwaga amajwi 36 mu gihe we yari afite 35.
Nk’uko itegeko ribiteganya bahise batora muri babiri ba mbere, Ngoga ahangana na Nzeyimana wari umukurikiye yari afite ijwi rimwe.
Itegeko riteganya ko mu gihe batora muri babiri ba mbere, ugize menshi ni we utangazwa nka Perezida wa EALA. Ni ko byaje kugenda, Ngoga yegukana itsinzi.
U Rwanda ruhagarariwe n’abadepite icyenda muri EALA barimo Ngoga Martin, Odda Gasinzigwa, Pierre-Célestin Rwigema, François-Xavier Kalinda, Alex Bahati, Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana, Jean-Claude Barimuyabo na Uwumukiza Françoise.
Ngoga ni we Munyarwanda wa mbere utorewe kuyobora iyi nteko kuva u Rwanda rwakwijira muri uyu muryango mu 2007.
Asimbuye Dan Kidega ukomoka muri Uganda, aho yatorewe manda y’imyaka itanu.
Abadepite bitabiriye aya matora ni abo mu Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda gusa.
Abo mu Burundi na Tanzania bikuye muri aya matora kuwa Mbere ari bwo amatora yari ateganyijwe bigatuma igikorwa gisubikwa.
Ibi bihugu bibiri byifashe byanakuyemo abakandida babyo Leontine Nzeyimana na Adam Kisimba, mu mpera z’icyumweru gishize.
Buri gihugu muri iyi nteko gihagarariwe n’abadepite icyenda.
Uretse uyu mwanya kandi, muri Gicurasi uyu mwaka Ngoga yatorewe kuba mu kanama k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe imyitwarire.
Ibyo wamenya kuri Martin Ngoga
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari naho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’Ubutabera ya Tanzania no mu Biro by’Umushinjacyaha Mukuru w’iki gihugu nk’uwimenyereza akazi.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kugeza muri Nzeri 2013.