Ibanga ryo kugira amaribori n’uburyo wayirinda mu gihe utayakeneye
Impamvu nyamukuru ituma umubiri ugaragaraho impinduka(Amaribori)
Ese amaribori ni akarangabwiza cyangwa ashobora kuba n’uburwayi?
Nk’uko urubuga www.homeremedies.com rubisobanura, amaribori aterwa no gukweduka kudasanzwe k’uruhu akenshi bifitanye isano n’ihinduka ry’imikorere y’imisemburo mu mubiri, uguhinduka kw’iyi misemburo nako kukaba akenshi guterwa no kuva mu bwana ujya mu bugimbi cyangwa mu bwangavu, gutwita, kubyibuha cyangwa kunanuka mu buryo butunguranye. Ibi bituma uruhu rwinyuma( derme) rukweduka mu buryo budasanzwe bikabyara amaribori.
Hari abayaterwa n’imiti yo mu bwoko bwa crème yitwa corticosteroid kimwe nuko hari abayagira kubera uruhererekane rwo mu miryango. Ku bangavu amaribori aza ku maboko, mu ntege, no mu rukenyerero, naho ku bagore batwite aza cyane cyane kunda no ku mabere. Hari abibaza niba hari n’abagabo bagira amaribori.
Barahari cyane rwose, ariko ni bake ugereranyije n’abagore bayagira. Mu muco nyarwanda amaribori afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza ariko na none iyo akabije aba ikibazo. Hari abo abangamira mu buryo bw’umurimbo ndetse hari n’abo arya bakumva bocyerwa, bakishimagura rimwe na rimwe bakanabyimbirwa cyane.
Nta buryo buriho bwo kuyakumira 100% ariko hari uburyo bw’umwimerere wakoresha akagabanuka ku kigero gifatika, ndetse binagukundiye wagana muganga mu gihe amaribori yawe akabije kuko hari uburyo bwinshi yagufashamo.
Ubu ni uburyo wakoresha ukayagabanya mu gihe yaba akurya cyangwa se akubangamiye:
Gukoresha igikakarubamba
Iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu guhangana na zimwe mu ndwara z’uruhu. Umushongi w’igikakarubamba ukungahayemo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na za poroteyine nyinshi bigaburira uruhu mu buryo butandukanye. Fata ibibabi by’igikakarubamba ubishishure kugirango ugere ku gice kirimo umushongi. Siga umushongi w’igikakarubamba ahantu hari amaribori ubundi urindire amasaha 2 ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.
Umutobe w’indimu
Siga ahantu hari amaribori uyu mutobe w’indimu ubundi urindire wumireho ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.
Umutobe/amazi y’ibirayi
Uyu ni umuti udahenze kandi uboneye ku maribori, uyu umutobe ukungahayemo intungamubiri zituma habaho gukura k’uturemangingo tw’uruhu ndetse hakabaho no gusimbuza udushaje. Satura ikirayi mo ibisate ubundi ugende ubikuba ahari amaribori ubundi ureke hume ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze kandi ibi ubyubahirize buri munsi.
Amavuta ya Olive
Aya nayo ni amwe mu mavuta akungahayemo intungamubiri zishobora gusana uruhu rwangiritse. Siga ahantu hari amaribori usa n’uhakuba buhoro buhoro ukoresheje aya mavuta nyuma urindire iminota 30 kugirango uruhu runyunyuze intungamubiri ziri muri aya mavuta ubone gukaraba.
Isukari, amavuta ya amande n’indimu
Fata ikiyiko cy’isukari ukivange na mililitiro 50 z’amavuta ya amande ushyiremo n’umutobe w’ indimu ubundi ukube ahari amaribori mu gihe cy’iminota 10, ubikore buri munsi mu gihe cy’amezi abiri bizatanga impinduka zifatika.
Umweru w’igi
Umweru w’igi ukungahayemo poroteyine nyinshi, wusige ahari amaribori uwurekereho mu gihe cy’iminota 15 ubone gukaraba.
Amazi
Iyi miti yo haruguru ntacyo izamara igihe umubiri udafite amazi ahagije, umuntu urwaye amaribori agomba kunywa amazi ahagije kandi akisiga amavuta akurura amazi mu mubiri (hydratante=moisturizing lotion).
Imirire
Mu gihe umubiri utabona intungamubiri zihagije, ntabwo wakwisiga amavuta yonyine
ngo uruhu rugire itoto.
Uburyo bwo kwa muganga: Kwa muganga hari uburyo bwinshi bwo kuvura amaribori: hari ubuvuzi bukoresheje amavuta ya crème akoreshwa mu kumasa, ubuvuzi bukoresheje “laser”(ubuvuzi bukoreshejwe imirasire), kubaga(surgery), n’ubundi buryo butandukanye. Aha ni byiza ko muganga ari we uguhitiramo gukoresha bumwe muri ubu buryo nyuma yo kugusuzuma akamenya ubukana bw’ikibazo ufite.
Source : rwandapaparazzi