• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Editorial 25 May 2017 HIRYA NO HINO

Ibanga ryo kugira amaribori n’uburyo wayirinda mu gihe utayakeneye

Impamvu nyamukuru ituma umubiri ugaragaraho impinduka(Amaribori)
Ese amaribori ni akarangabwiza cyangwa ashobora kuba n’uburwayi?

Nk’uko urubuga www.homeremedies.com rubisobanura, amaribori aterwa no gukweduka kudasanzwe k’uruhu akenshi bifitanye isano n’ihinduka ry’imikorere y’imisemburo mu mubiri, uguhinduka kw’iyi misemburo nako kukaba akenshi guterwa no kuva mu bwana ujya mu bugimbi cyangwa mu bwangavu, gutwita, kubyibuha cyangwa kunanuka mu buryo butunguranye. Ibi bituma uruhu rwinyuma( derme) rukweduka mu buryo budasanzwe bikabyara amaribori.

Hari abayaterwa n’imiti yo mu bwoko bwa crème yitwa corticosteroid kimwe nuko hari abayagira kubera uruhererekane rwo mu miryango. Ku bangavu amaribori aza ku maboko, mu ntege, no mu rukenyerero, naho ku bagore batwite aza cyane cyane kunda no ku mabere. Hari abibaza niba hari n’abagabo bagira amaribori.

Barahari cyane rwose, ariko ni bake ugereranyije n’abagore bayagira. Mu muco nyarwanda amaribori afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza ariko na none iyo akabije aba ikibazo. Hari abo abangamira mu buryo bw’umurimbo ndetse hari n’abo arya bakumva bocyerwa, bakishimagura rimwe na rimwe bakanabyimbirwa cyane.

Nta buryo buriho bwo kuyakumira 100% ariko hari uburyo bw’umwimerere wakoresha akagabanuka ku kigero gifatika, ndetse binagukundiye wagana muganga mu gihe amaribori yawe akabije kuko hari uburyo bwinshi yagufashamo.
Ubu ni uburyo wakoresha ukayagabanya mu gihe yaba akurya cyangwa se akubangamiye:

Gukoresha igikakarubamba

Iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu guhangana na zimwe mu ndwara z’uruhu. Umushongi w’igikakarubamba ukungahayemo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na za poroteyine nyinshi bigaburira uruhu mu buryo butandukanye. Fata ibibabi by’igikakarubamba ubishishure kugirango ugere ku gice kirimo umushongi. Siga umushongi w’igikakarubamba ahantu hari amaribori ubundi urindire amasaha 2 ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.

Umutobe w’indimu

Siga ahantu hari amaribori uyu mutobe w’indimu ubundi urindire wumireho ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.

Umutobe/amazi y’ibirayi

Uyu ni umuti udahenze kandi uboneye ku maribori, uyu umutobe ukungahayemo intungamubiri zituma habaho gukura k’uturemangingo tw’uruhu ndetse hakabaho no gusimbuza udushaje. Satura ikirayi mo ibisate ubundi ugende ubikuba ahari amaribori ubundi ureke hume ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze kandi ibi ubyubahirize buri munsi.

Amavuta ya Olive

Aya nayo ni amwe mu mavuta akungahayemo intungamubiri zishobora gusana uruhu rwangiritse. Siga ahantu hari amaribori usa n’uhakuba buhoro buhoro ukoresheje aya mavuta nyuma urindire iminota 30 kugirango uruhu runyunyuze intungamubiri ziri muri aya mavuta ubone gukaraba.

Isukari, amavuta ya amande n’indimu

Fata ikiyiko cy’isukari ukivange na mililitiro 50 z’amavuta ya amande ushyiremo n’umutobe w’ indimu ubundi ukube ahari amaribori mu gihe cy’iminota 10, ubikore buri munsi mu gihe cy’amezi abiri bizatanga impinduka zifatika.

Umweru w’igi

Umweru w’igi ukungahayemo poroteyine nyinshi, wusige ahari amaribori uwurekereho mu gihe cy’iminota 15 ubone gukaraba.

Amazi

Iyi miti yo haruguru ntacyo izamara igihe umubiri udafite amazi ahagije, umuntu urwaye amaribori agomba kunywa amazi ahagije kandi akisiga amavuta akurura amazi mu mubiri (hydratante=moisturizing lotion).

Imirire

Mu gihe umubiri utabona intungamubiri zihagije, ntabwo wakwisiga amavuta yonyine
ngo uruhu rugire itoto.
-6664.jpg
Uburyo bwo kwa muganga: Kwa muganga hari uburyo bwinshi bwo kuvura amaribori: hari ubuvuzi bukoresheje amavuta ya crème akoreshwa mu kumasa, ubuvuzi bukoresheje “laser”(ubuvuzi bukoreshejwe imirasire), kubaga(surgery), n’ubundi buryo butandukanye. Aha ni byiza ko muganga ari we uguhitiramo gukoresha bumwe muri ubu buryo nyuma yo kugusuzuma akamenya ubukana bw’ikibazo ufite.

Source : rwandapaparazzi

2017-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Editorial 07 Feb 2020
Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Editorial 13 Aug 2018
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Editorial 03 Apr 2020
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Editorial 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp
IKORANABUHANGA

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Editorial 03 Aug 2019
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa
ITOHOZA

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Editorial 22 Aug 2016
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa
Mu Rwanda

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Editorial 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru