Ku munsi wa 20 Mutarama 2022 hakomeje Urubanza rw’ubujurire ruhereye mu mizi rwa Jean Paul Birindabagabo ushinjwa kwica Abatutsi batabarika I Rukumberi. Bilindabagabo ashinjwa gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe n’abasirikare mu cyahoze ari Komini Sake yifashishije imodoka ye ya Pick up.
Birindabagabo Jean Paul yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu mwaka wa 2015 yarahinduye amazina kuko yari yariyise Pastor Bagabo Daniel.
Birindabagabo Jean Paul bivugwa ko yaje gutura Sake muri za 1982 aturuka muri Kibirira aje kwenyegeza urwango Rukumberi no gutegura umugambi wa Jenoside yitwaje kuba Umuvugabutumwa muri ADEPR ari Pasiteri.
Birindabagabo ubwe yiyemerera ko mu modoka yari atwaye imbunda ikomeye ya FAR yo mu bwoko bwa L16 81mm mortar yicaga Abatutsi ba Sake.
Birindabagabo Jean Paul atakamba asaba Imbabazi avuga ko abo basirikare bagendanaga bica Abatutsi abafasha no kujya muri Etat Major ndetse n’indi mirimo yabo yabikoze ku gahato ka Gisirikare, Nyamara abarokokeye Rukumberi barimo Protais Rutagarama na Kabandana Callixte batangaza ko ari we wavugaga ijambo rya nyuma k’umututsi ndetse n’abo basirikare ari we wabahaga amabwiriza ndetse akaba ari nawe wakira raporo, yewe hari n’abatangabuhamya bamubonye agiye kubazana I Kibungo.
Avuga ko we nta mututsi yishe ahubwo yabikoraga ku gahato nubwo abarokokeye Jenoside I Rukumberi bo bavuga ko yabishe ahubwo gupfukama mu rukiko ndetse n’amarira ye mu rukiko ni amarira y’ingona.
Birindabagabo Jean Paul yasabye kwicara kuko arwaye umugongo arabyemererwa, bikaba byakuruye abari bakurikiye urubanza aho bajujuraga bati nta cyiza nk’ubutabera butamugerera mu mbaga y’abatutsi yishe dore ko ngo nta n’uruhinja rwamurokokeraga mu ntoki.
Mu gihe abamwunganira mu mategeko bamwunganiraga bashimangiye ko yajyanywe kwifatanya na FAR ku gahato ka Gisirikare bitari mu bushake bwe kandi atari kubasha kubigobotora.
Basanga ahubwo yahabwa Imbabazi nkuko azisabira hakabaho inyoroshyacyaha kuko ibigize icyaha bituzuye
Uwunganira Birindabagabo Jean Paul, Me Alex yavuguruzanyije n’Umuburanyi avuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare yatwaraga , abacamanza bamubaza impamvu we ubwe yemera icyaha akagisabira Imbabazi avuga ko agirango amategeko amworohereze igihano. Abunganira mu mategeko Jean Paul Birindabagabo bahawe iminota itanu yo guhuza kuko barimo kuvuguruzanya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Birindabagabo Jean Paul yari afite imbaraga zikomeye kuko yagize Uruhare mu kwirukanisha Burugumesitire wa Komine Sake, Byemero Venant wari wamubujije gukomeza kuyogoza igihugu, bwavuze ko Byemero yirukanwe n’itangazo ryatambutse kuri Radio Rwanda nta nama yateranye bivuze ko Birindabagabo yavugaga rikijyana muri MRND.
Muri Mata 1994 Birindabagabo niwe wagiye I Kibungo mu mugi kuzana Abasirikare ntabwo Abasirikare bamusanze iwe.
Abatangabuhamya benshi bakomoka muri Sake bemeza badashidikanya ko babonye Birindabagabo Jean Paul yambaye impuzankano ya FAR, kandi niwe wazanye abasirikari barimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR ndetse n’ahandi hatandukanye harimo na bariyeri yishingiye iwe
Urubanza rwa Birindabagabo Jean Paul rukaba ruzakomeza tariki ya 31 Mutarama 2022, Impamvu zatanzwe ni uko Iminsi iri imbere urukiko ruzaba rufite inshingano nyinshi kandi Birindabagabo yasabwe kuzaza yitwaje ibigaragaza uko abatangabuhamya bivuguruje muri uru rubanza.