Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha (MICT) rwabwiye uwunganiraga Umunyarwanda Eliezer Niyitegeka, witabye Imana kuwa 28 Werurwe 2018 aguye muri gereza yo muri Mali yari afungiyemo, wasabaga ibisobanuro ku rupfu rwe, ko atari rwo rugomba kubazwa ibyo bintu ahubwo ari ubutegetsi bw’iki gihugu yari afungiyemo kuko yari mu maboko yabwo kuva mu 2016.
Ni nyuma y’uko, Philippe Larochelle wunganiraga Niyitegeka abisabwe n’umuryango w’uwo yunganiraga, yandikiye uru rwego kuwa 03 Mata, asaba ko hakorwa iperereza ryihuse ryakwerekana icyamwishe aho umuryango we uvuga ko yaba yarazize uko yari afashwe muri iyi gereza iri i Bamako yoherejwemo kurangirizamo igihano cya burundu yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Umuryango wa Eliezer uvuga ko yari yarasabye kenshi ko yajyanwa kuvuzwa kubera ko ubuzima bwe butari bumeze neza ariko ntiyemererwe, ukavuga ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye kubw’ibyo ukaba ushaka ibisobanuro ndetse ngo byaba ngombwa ugahabwa impozamarira.
Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukaba rwarasubije ubusabe bw’umuryango wa Niyitegeka Eliezer ruvuga ko ibyo birego byose nta shingiro bifite kandi bigamije gukwirakwiza ikinyoma.
Umwanditsi mukuru w’uru rwego, Elias olufemi, yavuze ko ubuzima bwa Eliezer Niyitegeka bwari mu maboko y’ubutegetsi bwa Mali kuva mu 2016 ubwo iki gihugu cyamwakiraga muri gereza yacyo nubwo bitabuzaga uru rwego kubaza uko abanyururu rwahohereje bamerewe.
Uyu mugabo akaba yabwiye umunyamategeko wa Niyitegeka n’umuryango we ko bibeshye aho babariza kuko umuntu wabo yari mu maboko y’ubutegetsi bwa Mali. Yavuze ko uru rwego MICT rutigeze rwirengagiza igihe Niyitegeka yari arwaye kuko rwahawe amakuru na gereza yari afungiyemo ko yamujyanye mu bitaro i Bamako ari naho yapfiriye.