• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2018 POLITIKI

Dr Miguna Miguna, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Kenya wongeye kwirukanwa muri iki gihugu, yemeje amakuru yatangajwe n’abanyamategeko be ko mbere yo gushyirwa mu ndege yerekeza i Dubai mu ijoro ryo kuwa Gatatu yabanje guhabwa ibiyobyabwenge.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook kuri uyu wa Kane mu gitondo, Miguna uyobora ishyaka NRM (National Resistance Movement), yavuze ko arwaye bikomeye kandi akeneye ubuvuzi bwihutirwa.

Ati “ Nakurubanywe hasi, ndahohoterwa, mpabwa ibiyobyabwenge ndetse noherezwa i Dubai ku ngufu. Nakangutse ndi i Dubai, none abanyagitugu bari hano bambwira ko ngomba gukomeza njya i Londres”.

Yakomeje avuga ko afite ububabare bwose ndetse ashinja uwitwa Njihia kumuhohotera ariko ahamya ko adateze kuva ku kibuga cy’indege uko byagenda kose; ati “ Ndashaka gufata indege yerekeza Nairobi. Nta handi nshaka.”

Ibi abitangaje mu gihe kuwa Gatatu nijoro, umunyamategeko we, Cliff Ombeta, yavuze ko Miguna wafungiwe ku kibuga cy’indege kuva kuwa Mbere, yahakuwe amaze guterwa imiti isinziriza ndetse yambitswe amapingu.

The Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kumenya neza niba koko Miguna yarahohotewe nk’uko abivuga, kuko mu ijoro avuga ko byabereyeho polisi yari yafunze ikibuga cy’indege, ari nako ihangana n’abanyamakuru n’abanyamategeko bifuzaga guhura na we.

Uyu mugabo ubarizwa mu mpuzamashyaka atavuga rumwe na leta, NASA ndetse uri mu barahije Raila Odinga nka Perezida wa Kenya, yirukanywe muri Kenya ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za Gashyantare ndetse ibyangombwa bye birafatirwa.

Ku itariki 30 Mutarama 2018 nibwo Odinga yarahiye nka Perezida wa Kenya, avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, yaje guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko asubirwamo mu Ukwakira ariko akanga kuyitabira avuga ko adaciye mu mucyo.

Miguna ufite ubwenegihugu bwa Canada, ahakana ibivugwa na leta ya Kenya ko yabubonye nyuma y’uko mu 1998 ahagaritse kwitwa Umunyakenya.

Yongeye kwirukanwa mu gihe urukiko rwari rwategetse ko asubizwa impapuro ze z’inzira ndetse akemererwa kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

2018-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

Editorial 01 Aug 2018
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Editorial 17 Feb 2020
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Editorial 07 Oct 2019
Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Editorial 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe
Mu Mahanga

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Editorial 12 Aug 2016
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe
IKORANABUHANGA

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Editorial 20 Aug 2018
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Editorial 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru