Umuntu utaramenyekana mu burengerazuba bw’u Burundi muri Komini Mugina mu Ntara ya Cibitoke, yibye ibiro by’iposita miliyoni zisaga 21 z’Amarundi akoresheje imbaraga z’imyuka mibi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye.
Ndayizeye Zacharie, umubitsi w’ibi biro, yemeza ko ayo mafaranga miliyoni 21.482.391 z’Amarundi yayabuze mu buryo adashobora gusobanuramo uko yabuze.
Uyu avuga ko amafaranga yari mu isanduku y’umutamenwa y’ibi biro ihora ifunze nk’uko bitangazwa na RTNB dukesha iyi nkuru.
Ku rundi ruhande, inkuru ya BBC ivuga ko ushinzwe gutanga inguzanyo yabonye umuntu yinjira mu iposita aje guhinduza inoti y’ibihumbi icumi ngo byumvikana ko yahise ishyirwa mu yandi, maze uwaje guhinduza amaze kugenda ngo ukora kuri caisse agiye kureba asanga amafaranga yose yarigise.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bashatse uwo muntu wari uvuye mu iposita ahantu hose bakamubura.
Ubu bujura bikekwa ko bwakoreshejwe imbaraga z’imyuka myibi cyangwa maji bukaba bwarabaye kuwa 16 Gashyantare, mu gihe Ndayizeye Zacharie ngo yari amaze amezi 11 ku iposita ya Mugina kuko yahawe akazi muri Werurwe 2017.