• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

Ubwanditsi 15 Nov 2016 Mu Mahanga

Guverinoma yabwiye abadepite ko imikorere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwasimbuye icyitwaga CID muri Polisi y’Igihugu, izarushaho kunoza amapereza no kurwanya ibyaha bikomeye birimo iby’iterabwoba n’iby’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, kuri uyu wa Mbere, ni we wagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rishyiraho RIB, rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byarwo.

Uwizeyimana Evode yasobanuye ko nubwo batafashe buri kimwe cyose ku mikorere ya FBI ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko RIB ruzaba ari urwego rukora nka yo nubwo ubushobozi atari bumwe.

Yavuze ko inshingano z’ingenzi uru rwego ruzaba rufite ari ugukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ibikorwaremezo, abantu n’imitungo yabo; Gukora ipereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa bishya;

Gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu ipereza n’ibimenyetso; Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga; Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya;

Guhuza ibikorwa by’imirimo y’Ubugenzacyaha no kunganira Ubushinjacyaha ku bakekwaho ibyaha uretse ku bijyanye no gukurikirana abasirikare bakekwaho ibyaha.

Umunyamabanga wa Leta yabwiye abadepite ko mu mikorere y’uru rwego, izaba itandukanye n’iya CID yasabaga ko uyikoramo aba ari umupolisi. Muri RIB, ho hazajya haba harimo abasivile, bagiye bafite ubumenyi butandukanye.

RIB izaba ikorera muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana yavuze ko Guverinoma yizeye ko bizanoza akazi k’ubutabera.

Yagize ati “Bizihutisha imikorere y’inzego z’ubutabera, cyane cyane hagati y’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha. Iperereza n’ikurikiranacyaha rizajya ryihutishwa”.

Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko uru Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza, rwitezweho umusaruro ukomeye, nubwo n’ubusanzwe amaperereza yakorwaga.

Yagize ati ”Turasanga bizafasha igihugu mu guhangana cyane cyane ibyerekeranye n’ikoranabuhanga, n’iterabwoba, bikaba bizoroshya kandi n’itangwa rya serivise zakenerwaga mu Bugenzacyaha.”

Yahamije ko mu ikorwa ry’amadosiye hari ingero zagiye ziboneka zikorwa nabi, uretse n’iz’imbere mu gihugu hakaba n’izoherezwaga mu mahanga zisaba gufata abantu, abayoherejwe bakabonamo inenge.

-4667.jpg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

Yavuze ko hari icyaha cyashoboraga kuba, dosiye igakorwa nabi muri CID, bikagorana kuyiburana mu rukiko, kuko iperereza ry’ibanze ibimenyetso bimwe na bimwe byazimiye.

Ishyirwaho rya RIB, asobanura ko ubwigenge bwayo buzatuma n’amadosiye akorwa neza, biturutse no ku bumenyi butandukanye bw’abakoramo.

Akomeza avuga ko nubwo RIB izaba ari yo ifite inshingano z’iperereza ku byaha, ntibikuraho ko hakomeza kubaho ubufatanye bw’inzego mu nzego z’umutekano buzakomeza bukabaho.

Yatanze urugero ko umuntu apakiye urumogi akarwambutsa umupaka, ingabo z’igihugu zishinzwe kurinda imipaka ntizamwihorera. Ibyo bikaba kimwe n’umupolisi wo mu ishmi ryo mu muhanda ubonye icyaha.

Uretse n’izo nzego z’umutekano, n’undi wese yakora inyandiko kugira ngo ibimenyetso bitazimira, noneho bigashyikirizwa RIB, izaba ikoranira hafi n’Ubushinjacyaha.

Hagati aho, Uwizeyimana asobanura gukora neza akazi k’iperereza, kazunganirwa na Rwanda Law Enforcement Academy, hazajya higishwamo amasomo arimo n’amaperereza.

Umushinga w’Itegeko rishyiraho iki kigo, na wo Umunyamabanga wa Leta yawuzaniye rimwe n’uwa RIB.

Umunyamabanga wa Leta yasobanuye ko Rwanda Law Enforcement Academy, ari ikigo na cyo cyitezweho kongera ubumenyi ku bapolisi n’abatari bo . Muri ryo shuri abarisohokamo bakazanahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016, ni yo yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura, binashyirwa muri Minisiteri y’Ubutabera. Ni muri iyo nama kandi, hasohotsemo umwanzuro w’ishyirwaho rya ‘Rwanda Investigation Bureau’ na ‘Rwanda Law Enforcement Academy.

Abadepite batoye ishingiro ry’imishinga Guverinoma yabazaniye, ikaba izajya gusuzumirwa muri komisiyo.

Source: Izubarirashe

2016-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere
Amakuru

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda
POLITIKI

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC
Mu Mahanga

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Ubwanditsi 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru