Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Ndimubanzi Patrick yaganiraga na Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, yatunguwe no kumva ko ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hari ikibazo cy’ibiryo.
Ubusanzwe muri ibi bitaro iyo umurwayi aharwariye ntabwo umuryango we uba wemerewe kumugemurira kuko hari igikoni gitekera abarwayi bose, amafaranga akazishyurwa umurwayi asohotse mu bitaro.
Depite Kalinijabo Barthelmy yavuze ko muri Faisal abarwayi babona amafunguro ya mu gitondo saa yine, nyuma y’isaha imwe ifunguro rya saa sita rikaba riraje, kandi ngo n’ibiryo bagaburirwa bikaba bikemangwa.
Depite Kalinijabo yagize ati “Dushima serivisi itangirwa kuri faisal hari indwara nyinshi zidashobora kuvurwa mu bindi bitaro bisanzwe ariko hari ibindi binengwa kuri Faisal nagira ngo mbaze niba mubizi. Cyane cyane mu bijyanye n’imirire, ubundi umuntu ugiye kwa muganga aba agomba kwitabwaho by’umwihariko ariko abajya kuri Faisal baracyanenga imirire y’abarwayi baho ndetse n’amasaha baboneraho ibibatunga kandi umurwayi aba agomba kubungwabungwa, nagira ngo mbaze niba ayo makuru mwaba muyafite, mubaye mutayafite mwabikurikirana kugira ngo iyo serivisi ihabwa abantu bagana kuri Faisal n’ibindi bikwiye kunozwa bikorwe kuko hari ibitaranozwa.”
Ndimubanzi wabaye nk’utungurwa n’iki kibazo na kuko ari umwe mu bagize komite ireberera ibi bitaro, yavuze ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya, ati “ibya Faisal ntabwo nari mbizi, kandi mba muri komite ireberera Faisal, ikibazo cy’ibiryo rwose ntabwo kigeze kigaragazwa. Muri iyi minsi twarebaga uko bavura abarwayi niba bakiza, usanga ahanini nta kintu cyahindutse ku barwayi n’ibyo bavura. Ibiryo ni bibi se? Cyangwa ni uko bitazira igihe?”
Umudepite umwe yahise amusobanurira ko ibiryo bya mugitondo bigera ku murwayi saa yine, aho hari n’ibiryo bihabwa abarwayi batabishoboye.
Ndimubanzi yavuze ko agiye kuganira n’ubuyobozi ku buryo serivisi zitangwa zirushaho kuba nziza kandi buri murwayi ajye abazwa ifunguro ashaka aho kubikora muri rusange.
Tariki ya 7 Gashyantare 2017 ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byeguriwe abikorera ngo baba ari bo babicunga, aho MINISANTE yabishyikirije Umuyobozi Mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet.
Muri Mata 2016 ni bwo Guverinoma y’ u Rwanda n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire aha ububasha iki kigo bwo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko bikazaguma ari ibya Leta.