Minisiteri y’Uburezi iributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.
Gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ikaba iteye itya:
Kuwa mbere, tariki ya 17 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:
Nyanza , Kamonyi , Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba,
Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa:
Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,
Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba
Kuwa gatatu, tariki ya 19 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru nay’Iburasirazuba.
Minisiteri y”uburezi iributsa kandi ko :
Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga “Uniform” anafite ikarita y’ishuri;
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo ku bigo bayobora;
Ababyeyi baributswa kandi ko umunyeshuri utubahirije umunsi yagombaga kugerera ku ishuri yakirwa ari uko azanye umubyeyi we.
Hagati aho kandi , Minisiteri y’uburezi mu itangazo yashyize ahagaragara yasabye ababyeyi kohereza abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ku gihe, aho yasabye kubagurira amatike bitarenze ku cyumweru, tariki ya 16 Mata 2017;
Ababyeyi baributswa kandi ko nta munyeshuri uzakirwa ku ishuri nyuma y’amatariki yagenwe batari kumwe.
Abana basubira kumshuri