• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Editorial 03 Nov 2017 Amakuru

Ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya irimo amacumbi yubakiwe abapolisi mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta n’icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi

Iyi nyubako iri ku Kacyiru yubatswe mu gihe cy’amezi 13, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2, harimo n’ibikoresho birimo byatwaye asaga miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yose akaba yaragiye aturuka mu misanzu y’abapolisi b’u Rwanda babaga bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abapolisi 1,500, ikaba ifite igice gicumbikirwamo abapolisi b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore hakurikijwe ibyiciro by’amapeti yabo aribyo ; abofisiye bakuru, abofisiye bato n’abapolisi bato.

Ifitemo kandi ihahiro ry’abapolisi, igikoni n’ibikoresho byacyo bigezweho, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho bakarabira n’aho bamesera n’ibindi bikoresho bigezweho abapolisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana,Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa George Rwigamba, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Deputy Inspector General of Police -DCGP) Dan Munyuza n’abandi.

Minisitiri Busingye yavuze ko kubaka inyubako nk’iyi yo gufasha umubare munini w’abapolisi, bigakorwa mu gihe gito kandi ku giciro gito, ari ibyo gushimirwa kandi bikaba ari intambwe ikomeye itewe mu guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi no kunoza imikorere y’akazi kabo.

Yavuze ati :”Ni nde watekereza ko mu myaka 17 gusa, Polisi yacu yaba igeze aho igeze ubu ! Ariko kubera ubuyobozi bw’igihugu bushoboye kandi bureba kure dufite, ibyari inzozi biri guhinduka impamo, uru ni urugero rufatika.”

Minisitiri Busingye yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushyira mu bikorwa icyerekezo cy’umuyobozi mukuru w’igihugu cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi bakaba baranashyizeho ishami rishinzwe ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ko ari “ikigaragaza ko dushobora kugera kuri byinshi byisumbuyeho.”

Iyi nyubako ije isubiza ibibazo abapolisi benshi bakorera mu mujyi wa Kigali bari bafite, kuko izatuma amafaranga bakoreshaga bakodesha amazu hirya no hino bayakoresha ikindi cyo kubateza imbere, ndetse n’igihe bakoreshaga bajya cyangwa bajya ku kazi.

Izatuma kandi ibyo Polisi y’u Rwanda yatakazaga itwara cyangwa ivana abapolisi ku kazi bikoreshwa ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ati :” Ibikorwa nk’ibi bizatuma Polisi y’u Rwanda irushaho gukora kinyamwuga, bitume muha umutekano usesuye abanyarwanda kuko nicyo buri gihe baba babategerejeho, kandi ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Kugeza ubu, mu turere tumwe na tumwe hari aho abaturage ubwabo bubatse amacumbi y’abapolisi, Minisitiri Busingye akaba yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, anasezeranya ko no mu turere amacumbi aboneye atarageramo azahagera.

Source : RNP

2017-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Editorial 27 Nov 2021
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Editorial 27 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
POLITIKI

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Editorial 18 Jun 2018
RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?
POLITIKI

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Editorial 26 Jan 2018
Rusizi : Umugore watuganyaga ibyo kurya mugikoni yatemeshejwe umuhoro mu mutwe.
Mu Rwanda

Rusizi : Umugore watuganyaga ibyo kurya mugikoni yatemeshejwe umuhoro mu mutwe.

Editorial 14 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru