Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, amwizeza ubufasha mu gihe ari kwiyamamariza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mushikiwabo yari i Kinshasa muri RDC aherekejwe n’abandi barimo Donald Kaberuka wigeze kuyobora BAD.
Perezida Kabila yijeje Mushikiwabo kumushyigikira mu gihe ari kwiyamamariza kuyobora OIF, avuga ko ubumwe bwa Afurika bugomba kugaragarira muri Armenia ahazabera amatora y’uyu muryango.
Mbere y’uko ahura na Kabila, Mushikiwabo yari yagiranye ibiganiro na mugenzi w’ububanyi n’amahanga muri RDC, Léonard She Okitundu.
Ibikorwa byo kwiyamamza bya Mushikiwabo bimaze gufata indi ntera kuko ari gusura ibihugu binyuranye abisobanurira gahunda ze. Mu minsi ishize, yahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno aho baganiriye ku nyungu z’ubufatanye no kunga ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko mu nama rusange ya OIF iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Yanagiranye ibiganiro kandi na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, byagarutse ku ngingo zitandukanye zibanze ku ruhare Afurika ikwiye kugira muri uyu muryango, bitari ukubera amateka yawo gusa ahubwo no kuba Abanyamuryango bawo bagenda biyongera.
Yanabonanye na Perezida w’iki gihugu, Hery Rajaonarimampianina, uyoboye OIF, amushyikiriza kandidatire ye kuri uyu mwanya.
Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014, yatanze kandidatire ye nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, bemeje ko bamushyikiye. Anashyigikiwe kandi n’ibihugu bikomeye muri uyu muryango nk’u Bufaransa.
Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.
Amatora y’Umunyabanga Nshingwabikorwa wawo ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera muri Armenia kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.
Mushikiwabo azaba ahanganye na Michaëlle Jean umaze imyaka ine ayobora uyu muryango akaba ari gushaka uko yakongera gutorwa.
Oswald Rukashaza
Byaba ari ugusaba uwo wimye?