• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Editorial 26 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, amwizeza ubufasha mu gihe ari kwiyamamariza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mushikiwabo yari i Kinshasa muri RDC aherekejwe n’abandi barimo Donald Kaberuka wigeze kuyobora BAD.

Perezida Kabila yijeje Mushikiwabo kumushyigikira mu gihe ari kwiyamamariza kuyobora OIF, avuga ko ubumwe bwa Afurika bugomba kugaragarira muri Armenia ahazabera amatora y’uyu muryango.

Mbere y’uko ahura na Kabila, Mushikiwabo yari yagiranye ibiganiro na mugenzi w’ububanyi n’amahanga muri RDC, Léonard She Okitundu.

Ibikorwa byo kwiyamamza bya Mushikiwabo bimaze gufata indi ntera kuko ari gusura ibihugu binyuranye abisobanurira gahunda ze. Mu minsi ishize, yahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno aho baganiriye ku nyungu z’ubufatanye no kunga ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko mu nama rusange ya OIF iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Yanagiranye ibiganiro kandi na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, byagarutse ku ngingo zitandukanye zibanze ku ruhare Afurika ikwiye kugira muri uyu muryango, bitari ukubera amateka yawo gusa ahubwo no kuba Abanyamuryango bawo bagenda biyongera.

Yanabonanye na Perezida w’iki gihugu, Hery Rajaonarimampianina, uyoboye OIF, amushyikiriza kandidatire ye kuri uyu mwanya.

Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014, yatanze kandidatire ye nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, bemeje ko bamushyikiye. Anashyigikiwe kandi n’ibihugu bikomeye muri uyu muryango nk’u Bufaransa.

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Amatora y’Umunyabanga Nshingwabikorwa wawo ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera muri Armenia kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Mushikiwabo azaba ahanganye na Michaëlle Jean umaze imyaka ine ayobora uyu muryango akaba ari gushaka uko yakongera gutorwa.

 

Perezida Kabila yijeje Mushikiwabo ubufasha mu gihe ari guhatanira kuyobora OIF

 

Dr Donald Kaberuka ni umwe mu bari baherekeje Mushikiwabo ubwo yahuraga na Kabila

 

Minisitiri Mushikiwabo yahuye na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu

 

Mushikiwabo akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora OIF aho asura ibihugu bitandukanye

 

2018-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Editorial 31 Aug 2020
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Rukashaza
    July 26, 20189:21 am -

    Byaba ari ugusaba uwo wimye?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 10 Mar 2023
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko
Mu Mahanga

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Editorial 16 Jan 2016
Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze
Mu Mahanga

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Editorial 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru