Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia avuga ko igihugu cye gifite byinshi cyigiye k’u Rwanda, harimo n’imiyoborere myiza igaragarira buri wese.
Hailemariam Desalegn avuga ko kuba u Rwanda ari urwa mbere mu korohereza abashoramari biri mu byo Ethiopia igomba nayo kugeraho nk’uko biri mu Rwanda.
Ibi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro aho yari kumwe na Perezida Paul Kagame.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu uyu muyobozi na madamu we Roman Tesfaye barimo kugirira mu Rwanda kuva ku wa 26 Mata 2017.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo Ethiopia yigiye k’u Rwanda, Hailemariam Desalegn yavuze ko ari byinshi, gusa avuga ko hari bimwe bikomeye kandi byafasha abaturage be gutera imbere.
Yagize ati “ Icya mbere Abanyarwanda ni abantu beza, bakira ababagana neza, naho ku bijyanye n’ibyo twakigira k’u Rwanda ni byinshi, u Rwanda ni igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu mu buryo bwihuse ku Mugabane w’Afurika, ni igihugu kiza ku isonga mu kurwanya ruswa, koroshya ishoramari, Ikoranabuhanga riratera imbere vuba vuba, guha ijambo umugore, imiyoborere myiza n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Muziko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi, natwe dufite umushinga w’uko twakora neza ubucuruzi, dufite itsinda mu bijyanye n’ishoramari rikorana n’u Rwanda, ikindi kubera ko u Rwanda ari urugero rwiza ku mugabane wa Afurika, twabigiraho natwe tukabuteza imbere.”
Hailemariam Desalegn kandi avuga ko kuba u Rwanda rumaze guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga no guha ijambo umugore , ibi biri mu byo Ethiopia yakwiga gusa yongera kwemeza ko hari ibindi u Rwanda narwo rwakwigira kuri iki gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bafite icyerekezo kimwe, aho yagize ati “Abaturage b’u Rwanda na Ethiopia bose barifuza kugira ibyo bageraho, icyo ibihugu bya Afurika bishyize imbere kandi ni bimwe, ni uko abaturage babyo baba abaturage bafite ubuzima bwiza.”
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko kuba hari bamwe bashobora gutinya gushora imari mu bihugu bya Afurika ibi ngo si ukuri, kuko usanga ibibazo biri hose ku isi.
Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn akigera mu Rwanda (Ifoto/Perezidansi)
Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye 11 hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yasinywe na ba Minisitiri ku mpande zombi. Ayo masezerano harimo ajyanye n’ubutabera, itangazamakuru, siporo n’umuco, ubukerarugendo, umuco n’uburezi, guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umugore n’andi.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 100.