• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda

Editorial 29 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia avuga ko igihugu cye gifite byinshi cyigiye k’u Rwanda, harimo n’imiyoborere myiza igaragarira buri wese.

Hailemariam Desalegn avuga ko kuba u Rwanda ari urwa mbere mu korohereza abashoramari biri mu byo Ethiopia igomba nayo kugeraho nk’uko biri mu Rwanda.

Ibi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro aho yari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu uyu muyobozi na madamu we Roman Tesfaye barimo kugirira mu Rwanda kuva ku wa 26 Mata 2017.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo Ethiopia yigiye k’u Rwanda, Hailemariam Desalegn yavuze ko ari byinshi, gusa avuga ko hari bimwe bikomeye kandi byafasha abaturage be gutera imbere.

Yagize ati “ Icya mbere Abanyarwanda ni abantu beza, bakira ababagana neza, naho ku bijyanye n’ibyo twakigira k’u Rwanda ni byinshi, u Rwanda ni igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu mu buryo bwihuse ku Mugabane w’Afurika, ni igihugu kiza ku isonga mu kurwanya ruswa, koroshya ishoramari, Ikoranabuhanga riratera imbere vuba vuba, guha ijambo umugore, imiyoborere myiza n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Muziko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi, natwe dufite umushinga w’uko twakora neza ubucuruzi, dufite itsinda mu bijyanye n’ishoramari rikorana n’u Rwanda, ikindi kubera ko u Rwanda ari urugero rwiza ku mugabane wa Afurika, twabigiraho natwe tukabuteza imbere.”

Hailemariam Desalegn kandi avuga ko kuba u Rwanda rumaze guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga no guha ijambo umugore , ibi biri mu byo Ethiopia yakwiga gusa yongera kwemeza ko hari ibindi u Rwanda narwo rwakwigira kuri iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bafite icyerekezo kimwe, aho yagize ati “Abaturage b’u Rwanda na Ethiopia bose barifuza kugira ibyo bageraho, icyo ibihugu bya Afurika bishyize imbere kandi ni bimwe, ni uko abaturage babyo baba abaturage bafite ubuzima bwiza.”

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko kuba hari bamwe bashobora gutinya gushora imari mu bihugu bya Afurika ibi ngo si ukuri, kuko usanga ibibazo biri hose ku isi.

-6416.jpg

Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn akigera mu Rwanda (Ifoto/Perezidansi)

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye 11 hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yasinywe na ba Minisitiri ku mpande zombi. Ayo masezerano harimo ajyanye n’ubutabera, itangazamakuru, siporo n’umuco, ubukerarugendo, umuco n’uburezi, guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umugore n’andi.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 100.

2017-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Editorial 06 Aug 2017
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Editorial 03 Mar 2022
2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Editorial 23 Feb 2018
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa
POLITIKI

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Editorial 28 Mar 2017
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke
Mu Mahanga

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017
Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura
ITOHOZA

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Editorial 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru