Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa London kuri Sitade ya Emirates, habereye umukino ukomeye muri shampiyona y’u Bwongereza wahuje Arsenal na Man United, ukaba watanze intsinzi ikomeye kuri Arsenal.
Ni umukino warebwe n’abayobozi barimo n’abo mu Rwanda nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, bakaba bari kumwe na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Stamer Rodney ndetse n’umunyabigwi wa Arsenal, Nuanko Kanu.
Ni umukino warangiye ikipe y’Abarashi ta Arsenal itsinze ikipe ya Manchester United ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Julien Timber na William Saliba.
Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko yitabiriye uyu mukino n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo mu Rwanda ndetse no muy’andi mahanga.
Yagize ati “Mu mujyi wa London wari wuje imvura, Indashyikirwa William Saliba, Umunyabigwi Nuanko Kanu, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Keir Stamer, Ambasaderi Johnston Busingye nanjye ubwanjye twari kumwe kuri Emirates Stadium.
Kugaragara kuri uyu mukino ndetse no kuri Sitade ya Arsenal birahura n’uko hari ubufatanye n’iyi kipe buzwi nka Visit Rwanda.