Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) kongera imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda kwitabira gusora kugira ngo igihugu kizagere ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishize RRA ishinzwe ndetse n’imyaka 16 hatangijwe umunsi w’abasora.
Mu ngengo y’imari ya miliyari 2.115.4 Frw yifashishijwe umwaka ushize wa 2017/2018, imisoro yari miliyari 1252.2 Frw angana na 58.3 % bivuye kuri miliyari 62.8 Frw zakusanyijwe mu 1998.
Icyo gihe imisoro yagiraga uruhare rwa 36.3% ku ngengo y’imari y’igihugu.
Dr Ngirente yashimye imbaraga RRA yashyize mu gukusanya imisoro mu myaka 20 ishize ariko ashimangira ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo u Rwanda rwihaze.
Yagize ati “Imisoro iri ku isonga mu gutanga umugabane munini ku ngengo y’imari y’igihugu cyacu. Iyo ngengo y’imari niyo igihugu cyifashisha mu kugeza ku banyarwanda ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, amazi amashanyarazi, imihanda n’ibindi biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihe u Rwanda ruzaba rwihagije mu ngengo y’imari ari bwo ruzaba rwihesheje agaciro nyabyo.
Ati “Kugira ubushobozi bwo kwihaza ku buryo busesuye ni intego twiyemeje nk’igihugu kandi tukaba twumva tuzayigeraho mu gihe kiri imbere cya vuba. Kubigeraho niko kwihesha agaciro kandi bikaba bisaba ko abanyarwanda twese tubigira inshingano, tukarushaho kongera umusaruro mubyo dukora kandi tukaba abasora neza.”
Dr Ngirente kandi yanenze abanyereza imisoro n’abayitanga nabi, asaba inzego zibishinzwe kubihagurukira no kurushaho kongera ubukangurambaga.
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu myaka 20 ishize kandi ko intego ari ugukomeza umurego.
Yagize ati “Ikigo cy’imisoro n’amahoro gitangira guha serivisi abakigana cyari gifite ibibazo byinshi bishingiye cyane cyane ku mikorere itari inoze, nk’ubumenyi bw’abakozi bwari bukiri hasi cyane, amategeko y’imisoro yari ashaje akeneye kuvugururwa kugira ngo ajyane n’ubucuruzi twifuza. Imyumvire y’usora yari hasi cyane no gukoresha ikoranabuhanga nta byabagaho.”
Yavuze ko hari ibimaze kugerwaho, icyakora yemeza ko bitashoboka bitagizwemo uruhare n’abanyarwanda bose.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 2018/2019 cyihaye intego yo kwinjiza miliyari 1369.2 Frw na miliyari 60.2 Frw y’imisoro yeguriwe uturere.
Tusabe yavuze ko ingamba zafashwe ngo bigerweho harimo gukomeza kunoza ikoranabuhanga ry’imashini zitanga inyemezabuguzi, gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi w’imari ya Leta, kongera imbaraga mu guhuza amakuru ku misoro n’abasora hifashishije ikoranabuhanga, gukangurira abaturage akamaro ko gusora n’ibindi.
Rwanyonga Mathias, umukozi wa sosiyete MTN Rwanda ari nayo yaje ku mwanya wa mbere mu basora banini, yavuze uwo mwanya bawukesha ibikorwa na serivisi byiza ari nabyo bazakomeza gukora kugira ngo bunguke babone uko basora.
Yakanguriye abanga gutanga imisoro cyangwa bakayinyereza kubireka ngo kuko ntaho bitaniye no gutema ishami wicayeho.
Ati “Abanyereza imisoro ni nko gutema igiti wicayeho.nUbundi iyo utanze umusoro Leta igakora ibikorwa remezo neza, umutekano ukaza n’ubundi amafaranga wabonaga ariyongera. Tanga umusoro, ejo uzabona amafaranga yikubye ayo wabonaga uyu munsi.”
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 watangiye ku wa 1 Nyakanga 2018, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko muri miliyari 2443.5 Frw ziteganywa, 62% azaba akomoka imbere mu gihugu.
Inguzanyo z’amahanga zizaba 16% naho iz’imbere mu gihugu zibe 6%, inkunga zisigarane 16% gusa.