• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Editorial 29 May 2018 Mu Rwanda

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye kuri uyu mugoroba yabwiye abanyamakuru ati “gucururiza imbunda mu Rwanda ni hafi ya ‘impossible’ ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge.”

Ejo kuwa mbere Inteko yari yemeje umushinga w’itegeko rigendanye n’ikoreshwa ry’intwaro mu Rwanda.

Minisitiri Busingye yasobanuye ko icyemejwe atari itegeko rishya ngo icyakozwe ni ukwimura ibyaha n’ibihano byabaga mu gitabo cy’amategeko ahana.

Bikimurirwa mu itegeko ryihariye rigena uburyo bwo kubona,gutunga, gutwara, gucuruza no guha imbunda amasasu y’ubwoko bwose.

Iby’iri tegeko ubundi bikubiye mu Iteka rya Perezida wa Republika ryo mu 2011 rishyira mu bikorwa Itegeko ryo mu 2009 ryerekeye intwaro. Iri teka rya Perezida ryasohotse mu 2011 risobanura ibyo uwifuza gutunga intwaro ku giti cye n’ibisabwa uwifuza kuzicuruza.

Minisitiri Busingye yavuze ko nta munyarwanda ukwiye kugira impungenge z’uko mu maduka bagiye kujya bagurishayo imbunda.

Mu byo abadepite batoye harimo gukaza uburyo umuntu ku giti cye yabasha gutunga cyangwa gucuruza imbunda.

Busingye ati “Abanyarwanda nibahumure ntabwo muri za boutique hazajya hacururizwamo umunyu,isukari n’imbunda!”

Minisitiri Busingye yavuze ko itegeko rijyanye n’intwaro atari rishya kuko ngo rihera mu 1979, mu 2002 no mu 2009 riravugururwa. Kampanyi zishinzwe kurinda umutekano zifite imbunda ngo niryo risanzwe rizigenga.

Ati “ iri tegeko riramutse ridahari ugasanga umuntu wa INTERSEC afite imbunda yakwitwa militia.”

Busingye ati "iri si itegeko rishya"

Busingye ati “iri si itegeko rishya”

Avuga ko abanyarwanda batagomba kugira impungenge kuko ngo muri uku kuvugurura iri tegeko ngo hongewemo n’ingingo ituma bigorana cyane. Ngo hongewemo icyemezo cyo kuzicuruza ko gitangwa n’inama y’abaminisitiri.

Yavuze ko ko nubwo hariho amananiza akomeye cyane, ngo itegeko rigomba kubaho kugirango uwakora icyaha habe hari itegeko yaba yanyuranije naryo.

Minisitiri Busingye yavuze ko iyi gahunda yo kuvugurura amategeko itakorewe itegeko ry’intwaro gusa ahubwo ngo ryakozwe ku mategeko 24.

Avuga ko iri tegeko abantu baryibajijehocyane kuko imbunda atari ikintu gisanzwe  abantu bakunze kugira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amategeko Evode Uwiringiyimana yari kumwe na Minisitiri w'ubutabera muri iki kiganiro

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amategeko Evode Uwiringiyimana yari kumwe na Minisitiri w’ubutabera muri iki kiganiro

 

2018-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Editorial 02 Apr 2020
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Editorial 20 May 2021
Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Editorial 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi
UBUKUNGU

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Editorial 09 Mar 2017
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.
Amakuru

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Editorial 22 Dec 2023
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu
Amakuru

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Editorial 22 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru