• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Editorial 16 Sep 2022 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ntwali John Williams kimwe n’abandi barwanya Leta y’U Rwanda, bihisha inyuma ya politiki, ubuvugizi ndetse n’uburenganzira bwa muntu kugirango batambutse ibitekerezo byabo bwite. Ni kimwe na baba Jenosideri bahungiye mu bihugu by’iburayi bigize abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Gahunda yose ya Leta bayuriraho yaba iterambere rikorerwa abaturage cyangwa imishinga ikomeye ya Leta. Hashize igihe barigize abavugizi b’abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe babashuka ngo bange kwemera gahunda yo kubimura bagatuzwa ahantu heza mu Busanza.

Twese turabizi ko abaturage benshi ba Kangondo na Kibiraro ubuzima babagamo bwari buteye inkeke cyane cyane mu gihe cy’imvura. Abenshi kuko bari mu gishanga batabaga ingunguru mu gishanga ikaba umusarani ubundi imvura yagwa imyanda igatemba.

Ntwali John William aherutse gukora ikiganiro atabariza abo baturage, akavugana nabo aba yashutse bakavuga ibyo ashaka. Nyuma yo kubona izo nkuru yifashishije amafoto y’abasirikari ba RDF na polisi y’igihugu berekeza mu butumwa bw’akazi muri Mozambique ashaka kwerekana ko bari Kangondo, ubundi agataka nkaho abaturage ba Kangondo bari gukorerwa iyicarubozo.

Abamaze kwimurwa batangaje kera ko hari abantu babajyaga mu matwi bakababwira kunangira. Ntwali John Williams si ubwambere yitambika gahunda za Leta yihishe inyuma y’itangazamakuru. Ariko se uyu Ntwali John William ninde? Reka tugaruke kuri ya nkuru twabagejejeho ubushize akavuga ko azajyana Rushyashya mu butabera. Rushyashya yamuvuze uko ari.

Ntwali John William ni muntu ki?

Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n’umunyamakuru ku rwego rw’Umwanditsi mukuru nk’uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by’iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.

Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n’ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.

Kuvugwa na  HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w’abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n’abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.

Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y’igihugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.

Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n’ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y’ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk’umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.

Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n’umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y’igihugu ndetse no mu buzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.

2022-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Editorial 14 Mar 2021
Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Editorial 24 Feb 2019
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016
PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

Editorial 03 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya
POLITIKI

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Editorial 09 Mar 2018
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022
Amakuru

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 17 Sep 2021
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru