• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Uncategorized»Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Editorial 19 Oct 2017 Uncategorized

Mu minsi ishize ni bwo inkuru zabaye kimomo ko Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara akenda ko kogana ku mazi ubwo yari mu irushanwa rya Miss Earth 2017 bageze ku cyiciro cyo kumurika imyambaro yo ku bwogero rusange. Kuri ubu uyu mukobwa yongeye kwanga kwambara nk’iyi myenda.

Miss Igisabo yanze kongera kwambara iyi myambaro ubwo bari bageze ku cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze muri aya marushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, aho abagize akanama nkemurampaka bagombaga guhitamo umukobwa uteye neza nyuma yuko batambutse imbere yabo bambaye utwenda tw’imbere. Uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga rya Miss Earth yirinze kwambara utu twenda ahubwo ahitamo kurenzaho agakenyero.

-8414.jpg
Miss Igisabo ni uku yaserutse yambaye mu gihe abandi bambaraga utwenda tw’imbere

Aganira n’itangazamakuru Miss Igisabo yabwiye umunyamakuru ko yari yarabwiye abategura aya marushanwa ko atazigera yambara iyi myambaro cyane ko bitajyanye n’umuco w’igihugu avukamo, bitewe rero nuko bubaha umuco bamwemereye kwitabira aya marushanwa kandi bazi ko atazambara iyi myambaro igenderwaho.

Miss Uwase Hirwa Honorine Igisabo kandi yabwiye umunyamakuru ko nubwo iri ryari ijonjora ry’ibanze ntawigeze avamo cyane ko amanota bahawe byose bizamenyekana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa riri kubera muri Philippines tariki 4 Ugushyingo 2017.

-8415.jpg

-8416.jpg

-8417.jpg

Abakobwa bahatanye na Honorine ni uku bari bambaye

2017-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Editorial 18 Dec 2021
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Editorial 20 Jul 2020
Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Editorial 01 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Editorial 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.
Amakuru

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Editorial 25 Jun 2022
Ishyaka PSD: Dr. Biruta Vincent mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!
POLITIKI

Ishyaka PSD: Dr. Biruta Vincent mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!

Editorial 28 Aug 2016
Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!
Amakuru

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Editorial 21 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru