Mitali Protais wahoze ari umukuru w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [ P.L ] akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’umuco na Siporo ndetse nyuma akaza kuba Ambasaderi agahagararira u Rwanda muri Ethiopia, nyuma yo kuricamo ibice ishyaka yayoboraga yaje gushinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo waryo. Ibi nibyo byaje gutuma atoroka Igihugu kuburyo n’ubushinja cyaha buvuga ko buri kumushakisha aho yihishe hose yazagaragara agatabwa muri yombi. Ubu rero yagaragaye mu ruhame bwambere mu Bubiligi ntacyo yikanga.
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019, Mitali yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, umubare munini ari abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu nkengero zaho. Mu batanze ibiganiro harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin.
Mitali nawe yari ahari nk’umuturage ukurikiye ikiganiro yicaye mu myanya y’inyuma, gusa nyuma y’ibiganiro yagaragaye ari kumwe n’abandi baganira.
Byavuzwe ko ku wa 02 Mata 2015, aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopie ajya mu gihugu kitahise kimenyekana. Aho yahakuwe na Major Micombero JM wo muri RNC, amugeza mu Bubiligi, ubwo yashakaga ubuhunzi ngo yaba yaravuzeko yahunze igihugu kubera kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Kagame.
Nyamara Ishyaka PL, Mitali yari akuriye rivuga ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.
PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.
Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana nawe bahuje ishyaka, Nsengimana akaba yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015, nyuma hakurikiye amacakubiri mu ishyaka, igice yari ahanganye nacyo mu matora cyari gishyigikiye Depite Gatete Palycarpe, cyamaganye ayo matora kivuga ko habayemo uburiganya na Ruswa ibi byabaviriyemo kujyanwa mu nkiko ndetse baza no kwamburwa imyanya y’ishyaka mu nteko ishingamategeko nk’aba Depite, uyu ni Depite Murashi Isaie , Depite Ngirabakunzi Elie na Depite Gatete Palycarpe waje kwegura, abandi barimo Musabyimana Emmuel birukanywe mu ishyaka. Mitali ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka, kuva mu Ukwakira 2014, iryo shyaka riyoborwa by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile, ari nawe Perezida w’inteko ishingamategeko.
Mu cyumweru gishize nibwo umushinja cyaha mukuru Mutangana yari yatangaje ko igihe cyose Mitali zavira mu bwihishi ko hari impapuro zo kumuta muri yombi zimutegereje.