Nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye yabaye muri Kanama 2017, Mpayimana Philippe, yashyikirije Komisiyo y’Amatora (NEC), ibisabwa kugira ngo yemererwe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Abinyujije kuri Facebook ye, Mpayimana Phillipe yagize ati “Uyu munsi kuwa 25 Nyakanga 2018, Mpayimana Philippe yagejeje ibisabwa na Komisiyo y’amatora kugira ngo yemererwe kuziyamamariza kuba umudepite mu matora yo kuwa 02-03/09/2018. Muri ibyo bisabwa harimo imikono y’abashyigikiye kandidatire igeze kuri 780, yasinyishije mu turere twose tw’igihugu”.
Yakomeje asobanura ko muri iyo mikono yose, Komisiyo y’igihugu y’amatora izagenzura niba nibura 600 muri iyo iboneye, ku buryo haboneka nibura abantu 12 batuye kandi batorera muri buri karere.
Ati “Mpayimana Philippe arashimira abamuhaye umukono bose, babigiriye gukunda igihugu no gushyigikira demokarasi. Bamwongereye kandi icyizere cyo kuzahagararira abaturage mu Nteko y’Abadepite”.
Tariki ya 13 Kamena nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yahaye uburenganzira abifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bwo gutangira gushaka ababasinyira.
Nk’uko Iteka rya Perezida rigena iminsi y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ribiteganya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.
Mpayimana kimwe n’abandi bakandida bigenga bakaba basabwa kugira nibura amajwi 5% kugira ngo babone amahirwe yo kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama umwaka ushize, Mpayimana yagize amajwi ya kabiri, abamutoye imbere mu gihugu ni 49 117 bangana n’amajwi 0.73%.
KATSIBWENENE
Amahirwe masa