• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Editorial 07 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko na we afite inshingano abazwa, by’umwihariko akaba ahora ahangayikishijwe no kuba yabazwa ibitagenda akabura igisubizo.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, ubwo yigishaga abanyeshuri 38 ba kaminuza yigenga ‘African Leadership University’, isomo ryibanda ku iterambere ry’u Rwanda; mbere y’umuhango wo gutanga impamyabushobozi.

Perezida Kagame avuga ko muri Guverinoma hari ibyo baba barahigiye kugeraho bigamije guteza imbere Abanyarwanda kurusha uko byateza imbere inyungu z’umuntu ku giti cye.

Ati “Muri Guverinoma, ni ngombwa guhora twibaza impamvu itumye tubaho. Hari intego tuba twihaye nk’igihugu. Ibyo umuntu akora byose bigomba kuba bigamije igiteza imbere abaturarwanda. Iyo ushyize imbere inyungu zawe bwite, uba wabyishe”.

Mu gihe na we avuga ko afite inshingano abazwa nk’umukuru w’igihugu, avuga ko mu gihe hari utazujuje akabimubazaho, atari uko aba amwanze.

Ati “Ntabwo mbereyeho kubabera umuntu mwiza iyo ukoze ikosa. Rimwe na rinmwe tugirana ibiganiro bikomeye. Iyo bigenze gutya si uko mba ntagukunze, ni uko ibyo usabwa uba utabyujuje,… Nange mfite inshingano mbazwa. Ntabwo nakwiyicarira ngo ntegereze ngo ibintu bikorwe. Mporana ubwoba bwo kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza. Tugomba gusobanura ibyo dusabwa. Ibi nibyo bituma ninjira mu kumenya byose”.

Akomeza avuga ko intego nyamukuru ari ugusohoza inshingano bihaye, gushakira ibisubizo ibibazo, ibyo byose ngo bikaba bitagerwaho buri wese atabajijwe ibyo ashinzwe.

Agira ati “Nka Leta, ugomba kwiyumvisha no kwiha intego, kumenya ko hari ibi n’ibi ugomba kugeraho. Iyo utabigezeho birakudindiza kandi bikaba byagira ingaruka ku gihugu n’abagituye,… Hari abitanga kuruta abandı ngo mugere ku ntego mwihaye, hakaba n’abandi bakora bisanzwe. Ibyo ni byo bigaragaza itandukaniro mu miyoborere.

Perezida Kagame yagiriye inama aba banyeshuri b’iyi kaminuza kwivanamo imvugo ya ‘ntibishoboka’ cyangwa ‘ngomba kujya gushakira ibisubizo ahandi’. Ko mbere na mbere bakagombye kwibaza niba icyo bagamije bagishaka ubundi bakabona kugikora n’ubushobozi bukaboneka.

 

2018-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Editorial 27 Dec 2024
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Editorial 28 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Editorial 27 Jan 2019
Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro
Mu Mahanga

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Editorial 14 Jun 2019
Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.
Amakuru

Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Editorial 03 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru