Perezida Kagame avuga ko na we afite inshingano abazwa, by’umwihariko akaba ahora ahangayikishijwe no kuba yabazwa ibitagenda akabura igisubizo.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, ubwo yigishaga abanyeshuri 38 ba kaminuza yigenga ‘African Leadership University’, isomo ryibanda ku iterambere ry’u Rwanda; mbere y’umuhango wo gutanga impamyabushobozi.
Perezida Kagame avuga ko muri Guverinoma hari ibyo baba barahigiye kugeraho bigamije guteza imbere Abanyarwanda kurusha uko byateza imbere inyungu z’umuntu ku giti cye.
Ati “Muri Guverinoma, ni ngombwa guhora twibaza impamvu itumye tubaho. Hari intego tuba twihaye nk’igihugu. Ibyo umuntu akora byose bigomba kuba bigamije igiteza imbere abaturarwanda. Iyo ushyize imbere inyungu zawe bwite, uba wabyishe”.
Mu gihe na we avuga ko afite inshingano abazwa nk’umukuru w’igihugu, avuga ko mu gihe hari utazujuje akabimubazaho, atari uko aba amwanze.
Ati “Ntabwo mbereyeho kubabera umuntu mwiza iyo ukoze ikosa. Rimwe na rinmwe tugirana ibiganiro bikomeye. Iyo bigenze gutya si uko mba ntagukunze, ni uko ibyo usabwa uba utabyujuje,… Nange mfite inshingano mbazwa. Ntabwo nakwiyicarira ngo ntegereze ngo ibintu bikorwe. Mporana ubwoba bwo kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza. Tugomba gusobanura ibyo dusabwa. Ibi nibyo bituma ninjira mu kumenya byose”.
Akomeza avuga ko intego nyamukuru ari ugusohoza inshingano bihaye, gushakira ibisubizo ibibazo, ibyo byose ngo bikaba bitagerwaho buri wese atabajijwe ibyo ashinzwe.
Agira ati “Nka Leta, ugomba kwiyumvisha no kwiha intego, kumenya ko hari ibi n’ibi ugomba kugeraho. Iyo utabigezeho birakudindiza kandi bikaba byagira ingaruka ku gihugu n’abagituye,… Hari abitanga kuruta abandı ngo mugere ku ntego mwihaye, hakaba n’abandi bakora bisanzwe. Ibyo ni byo bigaragaza itandukaniro mu miyoborere.
Perezida Kagame yagiriye inama aba banyeshuri b’iyi kaminuza kwivanamo imvugo ya ‘ntibishoboka’ cyangwa ‘ngomba kujya gushakira ibisubizo ahandi’. Ko mbere na mbere bakagombye kwibaza niba icyo bagamije bagishaka ubundi bakabona kugikora n’ubushobozi bukaboneka.