Ntampaka cyagwa iperereza rizongera gukorwa ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal.
Paris mu Bufaransa Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana muri Mata 1994, cyafashwe mu Ukuboza 2018 n’abacamanza bakoraga iryo perereza.
Nyuma y’iperereza ryakunze guteza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, hakagaragazwa ko rishingiye ku mpamvu za politiki, cyane ubwo ryari rimaze gutunga agatoki abayobozi icyenda nyamara bari mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Muri 2018 ukuboza abacamanza b’Abafaransa Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bafashe icyemezo cyo gufunga iryo perereza, nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.
Bamwe mu miryango y’abaguye muri iyo ndege barimo n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga unashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagannye Urukiko rw’Ubujurire basaba ko rwemeza ko risubukurwa.
Ubwo rwasuzumaga ubusabe bwabo muri Mutarama uyu mwaka, Abashinjacyaha basabye urukiko gushimangira icyemezo cyafashwe mu 2018, dosiye y’iryo perereza igafungwa. Ni na wo mwanzuro urukiko rwafashe kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’imyaka 22 iryo perereza ritangiye, ariko ntacyo ryagezeho.
Ubucamanza bw’u Bufaransa muri Kanama 1997 bwakira ikirego cy’umwe mu bakomoka ku mufaransa waguye mu ndege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana, muri Werurwe 1998 hatangiye iperereza ryakorwaga n’abacamanza bo mu rukiko rwa Paris, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.
Muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi, zari mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux 2016 bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.
Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.
Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira. Byaje kwemezwa ko ryafunzwe ku wa 21 Ukuboza 2018 kubera kubura ibimenyetso.