Muri aba abanyeshuri abafite ubumuga ni 642
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ibi bizamini ari ibizagaragaza ubumenyi abana bafite, niba koko bubaha icyizere cyo gukomeza mu mashuri yisumbuye.
Yagaragaje ko umubare w’abana b’abakobwa wiyongereye kurusha abahungu ndetse anasobanura ko n’abafite ubumuga bafashijwe mu buryo bwose ngo bakore ibi bizamini.
Ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 30 Kamena kugera taliki 3 Nyakanga 2025, biteganyijwe ko bizakurikirwa n’ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye bizatangira taliki ya 9 Kamena 2025.
Hari ibihe byo kwibukwa bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda nk’Uburyo PARMEHUTU yashenye uburezi nko muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri (1961–1994), ubuyobozi bwa PARMEHUTU bwashyizeho politiki yitwaga “iringaniza”, ivuga ko amashuri n’akazi bigomba kugabanywa “mu buryo buringaniye” hagendewe ku moko, igisekuru, cyangwa akarere.
Mu by’ukuri, iyo politiki yakoreshwaga nk’igikoresho cyo guheza Abatutsi mu burezi, abenshi bakimwa uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza. Mu gihe abandi babonaga amahirwe, Abatutsi bafatwaga nk’abatagira iwabo mu gihugu mu gihugu cyabo, bakirukanwa mu mashuri cyangwa ntibemerewe kwinjiramo tutibagiwe gucunaguzwa bahagurutswa ngo ubwoko ubu n’ubu nibuhaguruke.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rero Uburezi bwabaye urufunguzo rw’ubwiyunge n’iteramberekuko ubuyobozi bushya bwa Leta y’ubumwe burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwahinduye icyerekezo: uburezi ntibukiri ubwa bamwe, ahubwo bwabaye uburenganzira bwa buri Munyarwanda.
Gahunda Uburezi kuri bose (Education for All) U Rwanda rwatangije gahunda zo gushyiraho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (EFTP) nyuma bunongerwa ku myaka 12, Kwigisha abana bose nta vangura rishingiye ku moko, igitsina cyangwa ubukene, Gushyiraho uburezi bw’ubuntu muri za primaire na secondaire, Kwishyurira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi dore ko icyo gihe hari ubukene bukabije cyane bwatewe na Jenoside
Leta yashinze ikigega gitera inkunga abarokotse cya FARG (Fonds d’Assistance aux Rescapés du Génocide), abana benshi barokotse Jenoside cyangwa baturutse mu miryango ikennye bigiye ubuntu kugeza kuri kaminuza.
Uburinganire mu burezi aho Uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu mu mashuri bugenda burushaho kugana imbere kuko imibare yerekana ko:
Abakobwa bari munsi y’imyaka 18 biga ku gipimo kiri hejuru ya 96% mu mashuri abanza
Gahunda za STEM for Girls zagabanyije icyuho hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga
Gukoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza mu burezi; U Rwanda rwunze isi yose mu mashuri hifashishijwe indimi mpuzamahanga (English–French) dore ko n’uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’abavuga igifaransa ari umunyarwandakazi Madame Luwize Mushikiwabo, ariko ntirwibagiwe ururimi gakondo yacu kavukire ari rwo ikinyarwanda, bityo abana b’Abanyarwanda biga amateka n’indangagaciro zabo.
Gahunda ya TVET & University Reform; Aha u Rwanda ryashishikarije urubyiruko kwiga amasomo y’ubumenyingiro (TVET), rishyiraho gahunda zo: Gushyira amashuri y’imyuga hafi y’abaturage, Gukorana n’inganda n’ibigo by’imirimo, Gukomeza Kaminuza (UR n’izigenga) zishingiye ku bushobozi n’ubushake
Ubu Imibare y’abana b’abakobwa biga irarenze 97% mu mashuri abanza kandi umubare w’abakandida batsinda ibizamini bya Leta ugenda wiyongera buri mwaka, Abanyeshuri b’Abanyarwanda barushaho kubona buruse zo hanze kuko Ubu Urubyiruko rw’u Rwanda rurigira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga
Dusoza iyi nkuru rero twavuga ko uburezi bwahindutse igikoresho cy’ubumwe, amahoro n’iterambere
U Rwanda rwavuye ku burezi bw’ivangura n’irondakoko rya PARMEHUTU, rugera ku burezi bushishikariza ubwuzuzanye, ubushobozi n’impano, aho umwana wese ashobora kuba icyo ashaka adafashwe n’imizi y’urwango yatewe mu myaka ya 60 na 70.
Uburezi bw’uyu munsi ni ishingiro ry’ejo hazaza h’Igihugu kizira amacakubiri.
