Imbonerakure ni urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, benshi bakazigereranya n’interahamwe za MRND, kuhera imyitwatrire y’ubugome izo nsoresore zisangiye.
Kuva tariki 19 z’uku kwezi kwa Kanama 2024, izo Mbonerakure zirinjira mu rugo ku rundi, iduka ku rindi, akabari ku kandi, zigategeka buri muturage kwishyura amafaranga y’amarundi igihumbi(1.000), kabone n’iyo waba utari umuyoboke wa CNDD-FDD.
Izo mbonerakure zirabeshya ko uwo ari musanzu wo gutegura amatora, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, ateganyijwe umwaka utaha, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile bagahishura ko ahubwo ari ayo gukinga mu maso izo mbonerakure, abasirikari n’abapolisi, dore ko hari amakuru avuga ko inzara bafite ishobora gutuma bagumuka, bagahungabanya umutekano.
Mu rwego rwo gucubya uburakari bwabo, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwari bwavumbuye iturufu yo kohereza abasirikari n’imbonerakure mu ntambara yo muri Kongo, kagahabwa ubuvungukira ku madolari atangwa na Perezida Tshisekedi.
Iyi mitwe ariko nayo yanze gufata neza, kuko benshi bahitamo kwicira isazi mu jisho, aho kujya kwiyahura mu mikaka ya M23 idahusha, dore ko Abarundi batari bake bamaze kuhasiga agatwe, abandi bagafatwa mpiri.
Abaturage rero nta mahitamo bafite. Baratanga ayo mafaranga byo kwigura, kuko uyimanye ashyirwa ku rutonde rw’abagambanira igihugu, agateguzwa no kwirengera ingaruka zabyo.
Kwaka abaturage amafaranga ku gatuza birafatwa nko kubasonga, doreko mu Burundi hari ubukene butigeze bubaho ku ngoma zabanjirije iyi ya Evariste Ndayishimiye.