• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Editorial 20 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, itangarije ko shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, amakipe amwe n’amawe yatangiye imyitozo yitegura iyi shampiyona izasozwa muri Kamena 2023.

Nk’uko amwe mu makipe yamaze kubitangaza, imyiteguro y’iyi shampiyona irarimbanyije by’umwihariko nko ku ikipe ya Gorilla FC yo imaze hafi icyumweru kirenga itangiye imyitozo, Gasogi United, Musanze FC ndetse na AS Kigali yo yatangiye imyitozo muri iki cyumweru.

Ikipe ya AS Kigali isanzwe ikorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru , mu myitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru wayo ariwe Casa Mbungo Andre ndetse n’umutoza umwungirije ariwe Mbarushimana Shaban uherutse gutandukana na Gasogi United.

Ni imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije harimo Akayezu Jean De Dieu wavuye muri Etincelles FC, Munyarugabo Moise wahoze muri Mukura VS, Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC ndetse na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu SC.

Mu ikipe ya Musanze yashimangiye ko mu myitozo yabo yitegura shampiyona y’u Rwanda, yongeyemo amaraso mashya y’abakinnyi barimo Ntijyinama Patrick wahoze muri Espoir, Nsengiyumva Isaac wari muri Rayon Sports, Amani Hakizimana na Dufitumufasha Jean Pierre.

Nubwo aya makipe ari amwe muyatangiye imyitozo, andi arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sport Club, Police FC na Mukura VS ntabwo aratangira kwitegura uyu mwaka utaha w’imikino.

Ni mugihe nko ku ikipe ya Bugesera yo itangira imyitozo kuri uyu wa gatatu mu myitozo iri bukoreshwe na Mutambirwa Djabil kuko umutoza mukuru wayo Ndayiragije Etienne yari yagiye mu biruhuko mu gihugu cy’amavuko cy’i Burundi.

2022-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Editorial 24 Jan 2017
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Editorial 09 Sep 2022
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Editorial 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibizamini  ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima
ITOHOZA

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Editorial 09 Nov 2016
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Editorial 08 Feb 2016
Uzayobora FIFA  aramenyekana uyu munsi
IMIKINO

Uzayobora FIFA aramenyekana uyu munsi

Editorial 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru