• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Inkuru dukesha radiyo y’Abongereza, BBC, iravuga ko  mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwato bwa mbere bujyanye gaz ku mugabane w’Uburayi bwahagurutse muri Mozambike.

Ni gaz yacukuwe mu ntara ya Cabo Delgado,  ikaba igiye kugoboka Abanyaburayi bafite ikibazo cya gaz, kuko iyavaga mu Burusiya yatangiye kubura, kubera  guhangana kuri  hagati y’icyo gihugu n’abandi Banyaburayi.

Icukurwa ry’iyo gaz ubundi yavumbuwe muw’2010, rishobotse nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bagaruriye umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari yarigaruriwe n’umutwe w’ibyihebe, ndetse ukamara imyaka 5 wica ugakiza muri iyo ntara. Ubu hafi  muri iyo ntara yose  ubuzima bwaragarutse, ndetse n’ibikorwa by’iterambere byarasubukuwe, harimo ubucukuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, ndetse n’abaturage bose b’icyo gihugu, bashimira abasirikari  n’abapolisi b’u Rwanda ibyo bikorwa by’umurava n’ubwitange, bigiye gutuma ubukungu n’ubuzima bwabo muri rusange buzahuka, Mozambike ikongera guhahirana n’amahanga.

 Nyamara muri Nyakanga 2021, ubwo uRwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy’ abasirikari n’abapolisi kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike, hari inyangabirama zarwanyije ayo masezerano y’ibihugu byombi, zibeshya ko nta kindi kijyanye u Rwanda uretse gusahura umutungo w’icyo gihugu. Muri bo harimo Abanyaburayi, ndetse n’ibigarasha n’abajenosideri bitunzwe no gusebya u Rwanda. Burya ariko ikinyoma ntigitinda ku ntebe.

Kimwe mu bigarasha byavugije urwamo birwanya  ubufatanye  hagati y’u Rwanda na Mozambike bugamije  kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ni umunywatabi David Himbara, uhimbazwa no kuvuga amahomvu ngo arasesengura politiki mpuzamahanga. 

None se Himba, uretse ko urumogi rutanatuma utekereza, ubu wakongera kuvuga ko ”u Rwanda rwajyanywe muri Mozambike n’inyungu zarwo bwite”? Ubuse ibigarasha bigenzi byawe biri mu Burayi n’abajenosidei mukorana bari batangiye gukanura amaso  bibaza uko bazabaho muri ibi bihe by’ubukonje bukabije, iyi gaz ntibavanye ahakomeye? Erega, urukundo rw’Abanyarwanda ruzasanga namwe abatarugira! 

Himbara rero, ubutaha ujye ubanza uvanemo imbuto ubone gutekera urumogi, ahari  rwo ntirwaguhuma amaso, ngo unanirwe kubona ibigaragarira buri wese. 

2022-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Ubwanditsi 19 Nov 2024
Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019
Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain
Mu Rwanda

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.
Amakuru

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango
POLITIKI

Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Ubwanditsi 24 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru