• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Editorial 12 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko byatangajwe na Kezia Anim-Addo, Umuyobozi wa Facebook muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abategetsi bakuru muri Uganda bafungiwe “accounts” zabo kuko bazikoreshaga bibasira abakandida n’abayoboke babo,bahanganye na Perezida Yoweri K. Museveni, mu matora  y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa kane,tariki 14 Gashyantare 2021.

Kezia Addo yasobanuye ko batashoboraga kwihanganira ubutumwa bushishikariza abaturage kumarana, nk’uko bimaze iminsi bikorwa n’abashyigikiye ubutegetsi buriho. Yagize ati:” Imbuga zafunzwe ni “Facebook” na “instagram”, nyuma y’aho bigaragaye ko ba nyirazo bazikoreshaga mu guhembera urwango n’ubugizi bwa nabi, ibi bikaba binyuranye n’amahame ngengamyitwarire y’abakoresha Facebook na Instagram”.

Uretse imbuga nkoranyambaga za NRM, ishyaka  rimaze imyaka 35 ryica rigakiza muri Uganda, undi wakumiriwe ngo adakomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga no gukwirakwiza ibinyoma biyobya abaturage bazatora, ni uwitwa Don Wanyama , usanzwe ari umuyobozi w’itumanaho mu biro bya Perezida Museveni . Accounts za Perezida Museveni zo ziracyakora, ariko nawe yahawe gasopo, ko niyibeshya agatanga ubutumwa buhembera amacakubiri cyangwa bwibasira abo bahanganye mu matora, nawe ahita agererwa mu kebo nk’akagerewemo ibyegera bye.

Kugeza ubu abantu babarirwa muri 70 bamaze kugwa mu mvururu zaranze ibikorwa byo kwiyamamaza. Ababarirwa mu magana barakomeretse abandi barafungwa, abenshi muri bo bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine, umukandida uhangayikishije bikoye Perezida Museveni na NRM ye.

Yoweri K. Museveni w’imyaka 76 ariyamamariza manda ya 6,  abatavuga rumwe nawe bakaba bamushinja kugundira ubutegetsi,  nyamara bwamunzwe na ruswa, urubyiruko rukinubira kutagira akazi.

Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga ubugira 2, agamije kuba Perezida wa Uganda ubuziraherezo. Ubwa mbere muw’2005 yavanyeho umubare ntarenwa  wa manda z’umukuru w’Igihugu,  ubwa kabiri muw’2017 avanamo imyaka ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba afite, aba avanyeho imbogamizi zagombye kumwohereza mu nka ze, Rwakitura. Ibyo uyu mukambwe akora nyamara binyuranye n’ibyo yivugiye muw’1986 akimara gufata ubutegetsi, ubwo yatangazaga ko “ibibazo bya Uganda bidaterwa n’abaturage, ko abubwo ari ingaruka z’abayobozi bizirika ku butegetsi.”

Abamuzi neza ariko bahamya ko nta gitangaje kirimo, kuko ngo  ikinyoma kwa Museveni ari ibintu yagize umwuga. Mu matora yabanje yagiye ahatana na Dr  Kiiza Besijye, ariko buri gihe ababikurikiranira hafi bakavuga ko Museveni yatsinze mu buriganya bukabije.

2021-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Editorial 23 Dec 2020
Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Editorial 01 Oct 2019
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR
Amakuru

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025
Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !
MULTIMEDIA

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Editorial 29 Mar 2017
Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD
HIRYA NO HINO

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Editorial 30 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru