Prezida Museveni wa Uganda na Nkurunziza w’u Burundi bararwana ingamba zisa zo guhindura itegeko nshinga ry’ibihugu byabo manda yo kumara ku butegetsi ikaba ndende kurushaho !
Muri Uganda manda y’umukuru w’igihugu kumara ku butegetsi yahoze imyaka itanu yongezwa incuro imwe gusa ariko muri 2005 itegeko nshinga rirahindurwa, binyuze muri referendum, manda ebyiri ntarengwa zikurwaho Museveni akomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nta nkomyi.
Mu Burundi ho itegeko nshinga riracyavuga yuko manda y’umukuru w’igihugu ari imyaka itanu kandi umuntu akaba adashobora kurenza manda ebyiri. Muri 2015 ariko Perezida Nkurunziza ibyo yabirenzeho yiyamamariza manda ya gatatu aribyo byatumye u Burundi bujya mu kaga na n’ubu butarashobora kwikuramo.
Abarundi bamaze iminsi mu mishyikirano Arusha yarangiye itagize na gito igeraho. Kimwe mu bitumvikanwagwaho n’uko abatavuga rumwe na leta barwanyaga yuko habaho ibyo guhindura itegeko nshinga mu buryo ubwo aribwo bwose.
Bakiva Arusha ariko, tariki 12 z’uku kwezi, Perezida Kurunziza yanyarukiye Bugendana mu ntara ya Gitega atangiza umuhango wo kuvugurura itegeko nshinga mu buryo bumwemerera kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko noneho manda ntarengwa zikaba ebyiri z’imyaka irindwi aho kuba ebyiri z’imyaka itanu nk’uko byari bimeze mu itegeko nshinga ririho n’ubwo nabwo Muri Mata 2015 Nkurunziza yaryishe akiyamamariza manda ya gatatu !
Muri Uganda ho ikibazo bamaze igihe bagundagurana nacyo ni icy’imyaka y’amavuko umuntu agomba kuba atarengeje, mu gihe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Imyaka umuntu atagomba kuba arengeje ni 75. Bivuze rero y’uko Museveni ubu ufite imyaka 73 y’amavuko atemerewe kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida kuko mu matora ataha azaba arengeje iyo myaka 75.
Umushinga w’itegeko ukuraho ibyo by’imyaka y’amavuko itemerera umuntu kwiyamamariza umwanya wa Perezida ugejejwe mu nteko ngo wigweho, abadepite bo muri opozisiyo nab’ishyaka NRM riri ku butegetsi bararwanye, benshi bagira impungenge yuko Uganda ishobora guhinduka u Burundi bwo kuva Mata 2015 ariko Imana ikinga akaboko !
Hari amashilingi akabakaba miliyoni 30 buri mudepite wa Uganda yahawe ngo ajye kumvisha abamutoye iby’uko kuvugurura itegeko nshinga ngo Museveni azashobore kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Obo muri opozisiyo ayo mafaranga bayafata nka ruswa yahawe abadepite, ku buryo hari na bamwe bahisemo kuyasubiza ! Hakaba n’amakuru avuga yuko ayo ari amafaranga yahawe abadepite bose muri rusange ngo ariko hari n’agera ku mashilingi miliyoni 40 Museveni yagiye aha abadepite ba NRM mu ibanga ngo bashyiremo imbaraga nyishi kurushaho kugira ngo itegeko nshinga rihinduke ku buryo bumunogeye !
Icyo Museveni ahuriyeho cyane na Nkurunziza n’uko bombi bashaka kuzongera kwiyamamaza, kandi itegeko nshinga rikaba rigomba kubanza guhindurwa. Muri uko guhindura itegeko nshinga hari aho Nkurunziza agaragara kuba umwarimu wa Museveni. Ubu no muri Uganda batangiye kuvuga ibya manda y’imyaka irindwi, yongerwa icuro imwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nkurunziza ariko we hari icyo adashaka kwigira kuri Museveni, arireba we wenyine gusa. Museveni we arasha yuko n’amanda y’abadepite yongerwa, akava ku myaka itanu ikajya ku myaka irindwi. Abadepite ba NRM bo bakavuga yuko ibyo ari ngombwa, kandi n’aba bariho imyaka itanu batorewe ikongerwaho ibiri.
Abaturage babatoreye imyaka itanu none ngo biyongereho indi ibiri ngo kandi ingingo 77(3) irabibemerera ! Ubwo niba atari ububandi n’iki ? Musevi uyu munsi mu gitondo yumvikanye kuri BBC y’igiswayire avuga yuko ashyigikiye cyane ibya manda y’imyaka irindwi, ngo kuko manda y’imyaka itanu ntacyo waba wari washobora kumarira abaturage. Ngo gutegeka imyaka itanu ni ukuzuza CV gusa !
Mu gihe mu Burundi no muri Uganda bashaka guhindura itegeko ngo manda ibe imyaka irindwi, hano mu Rwanda manda ya Perezida wa Repubulika yaragabanyijwe iva ku myaka irindwi ishyirwa kuri itanu mk’uko bimeze kuri manda y’abadeite. Ni ibihugu bike cyane hano ku isi manda zigera ku myaka irindwi.
Casmiry Kayumba
MAOMBI jOHN
UZIKO MURI IBIGORYI KOKO!!! KO MUTATANGIRIYE KURI KAGAME KO ARIWE WATANGIYE GUHINDURA
ITEGEKO AGAHITA YIHA AMANOTA 90 KWIJANA NGO YATOWE MUGIHE ISI YOSE IZIKO YANGWA NA
RUBANDA NYAMWINSHI BARENGA 80 KWIJANA YICISHA NZARAMBA!!!1 KUKI MURI IBICUCU BIGEZAHO?