• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Editorial 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Prezida Museveni wa Uganda na Nkurunziza w’u Burundi bararwana ingamba zisa zo guhindura itegeko nshinga ry’ibihugu byabo manda yo kumara ku butegetsi ikaba ndende kurushaho !

Muri Uganda manda y’umukuru w’igihugu kumara ku butegetsi yahoze imyaka itanu yongezwa incuro imwe gusa ariko muri 2005 itegeko nshinga rirahindurwa, binyuze muri referendum, manda ebyiri ntarengwa zikurwaho Museveni akomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nta nkomyi.

Mu Burundi ho itegeko nshinga riracyavuga yuko manda y’umukuru w’igihugu ari imyaka itanu kandi umuntu akaba adashobora kurenza manda ebyiri. Muri 2015 ariko Perezida Nkurunziza ibyo yabirenzeho yiyamamariza manda ya gatatu aribyo byatumye u Burundi bujya mu kaga na n’ubu butarashobora kwikuramo.

Abarundi bamaze iminsi mu mishyikirano Arusha yarangiye itagize na gito igeraho. Kimwe mu bitumvikanwagwaho n’uko abatavuga rumwe na leta barwanyaga yuko habaho ibyo guhindura itegeko nshinga mu buryo ubwo aribwo bwose.

Bakiva Arusha ariko, tariki 12 z’uku kwezi, Perezida Kurunziza yanyarukiye Bugendana mu ntara ya Gitega atangiza umuhango wo kuvugurura itegeko nshinga mu buryo bumwemerera kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko noneho manda ntarengwa zikaba ebyiri z’imyaka irindwi aho kuba ebyiri z’imyaka itanu nk’uko byari bimeze mu itegeko nshinga ririho n’ubwo nabwo Muri Mata 2015 Nkurunziza yaryishe akiyamamariza manda ya gatatu !

Muri Uganda ho ikibazo bamaze igihe bagundagurana nacyo ni icy’imyaka y’amavuko umuntu agomba kuba atarengeje, mu gihe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Imyaka umuntu atagomba kuba arengeje ni 75. Bivuze rero y’uko Museveni ubu ufite imyaka 73 y’amavuko atemerewe kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida kuko mu matora ataha azaba arengeje iyo myaka 75.

Umushinga w’itegeko ukuraho ibyo by’imyaka y’amavuko itemerera umuntu kwiyamamariza umwanya wa Perezida ugejejwe mu nteko ngo wigweho, abadepite bo muri opozisiyo nab’ishyaka NRM riri ku butegetsi bararwanye, benshi bagira impungenge yuko Uganda  ishobora guhinduka u Burundi bwo kuva Mata 2015 ariko Imana ikinga akaboko !

Hari amashilingi akabakaba miliyoni 30 buri mudepite wa Uganda yahawe ngo ajye kumvisha abamutoye iby’uko kuvugurura itegeko nshinga ngo Museveni azashobore kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Obo muri opozisiyo ayo mafaranga bayafata nka ruswa yahawe abadepite, ku buryo hari na bamwe bahisemo kuyasubiza ! Hakaba n’amakuru avuga yuko ayo ari amafaranga yahawe abadepite bose muri rusange ngo ariko hari n’agera ku mashilingi miliyoni 40 Museveni yagiye aha abadepite ba NRM mu ibanga ngo bashyiremo imbaraga nyishi kurushaho kugira ngo itegeko nshinga rihinduke ku buryo bumunogeye !

Icyo Museveni ahuriyeho cyane na Nkurunziza n’uko bombi bashaka kuzongera kwiyamamaza, kandi itegeko nshinga rikaba rigomba kubanza guhindurwa. Muri uko guhindura itegeko nshinga hari aho Nkurunziza agaragara kuba umwarimu wa Museveni. Ubu no muri Uganda batangiye kuvuga ibya manda y’imyaka irindwi, yongerwa icuro imwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nkurunziza ariko we hari icyo adashaka kwigira kuri Museveni, arireba we wenyine gusa. Museveni we arasha yuko n’amanda y’abadepite yongerwa, akava ku myaka itanu ikajya ku myaka irindwi. Abadepite ba NRM bo bakavuga yuko ibyo ari ngombwa, kandi n’aba bariho imyaka itanu batorewe ikongerwaho ibiri.

Abaturage babatoreye imyaka itanu none ngo biyongereho indi ibiri ngo kandi ingingo 77(3) irabibemerera ! Ubwo niba atari ububandi n’iki ? Musevi uyu munsi mu gitondo yumvikanye kuri BBC y’igiswayire avuga yuko ashyigikiye cyane ibya manda y’imyaka irindwi, ngo kuko manda y’imyaka itanu ntacyo waba wari washobora kumarira abaturage. Ngo gutegeka imyaka itanu ni ukuzuza CV gusa !

Mu gihe mu Burundi no muri Uganda bashaka guhindura itegeko ngo manda ibe imyaka irindwi, hano mu Rwanda manda ya Perezida wa Repubulika yaragabanyijwe iva ku myaka irindwi ishyirwa kuri itanu mk’uko bimeze kuri manda y’abadeite. Ni ibihugu bike cyane hano ku isi manda zigera ku myaka irindwi.

Casmiry Kayumba

 

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Editorial 06 Jun 2018
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025
Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Editorial 17 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    August 7, 201812:48 pm -

    UZIKO MURI IBIGORYI KOKO!!! KO MUTATANGIRIYE KURI KAGAME KO ARIWE WATANGIYE GUHINDURA

    ITEGEKO AGAHITA YIHA AMANOTA 90 KWIJANA NGO YATOWE MUGIHE ISI YOSE IZIKO YANGWA NA

    RUBANDA NYAMWINSHI BARENGA 80 KWIJANA YICISHA NZARAMBA!!!1 KUKI MURI IBICUCU BIGEZAHO?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150
ITOHOZA

Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150

Editorial 06 Sep 2016
Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel
Mu Mahanga

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Editorial 13 May 2016
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda
Amakuru

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru