• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Editorial 11 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, hirya no hino ku mugabane w’Afurika hakinirwaga imikino ifungura amatsinda y’irushanwa nyafrika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation, riri gukinwa ku nshuro ya 18.

Mu makipe 16 agabanyije mu matsinda ane, harimo amakipe atatu ari gukina amatsinda ku nshuro yayo ya mbere, Namungo yo muri Tanzaniya yageze mu matsinda isezereye igihangange Primeiro de Agosto yo muri Angola, Napsa Stars yo muri Zambiya yasezereye Gor Mahia na ASC Jaraaf yo muri Sénégal ikaba ari nayo kipe ya mbere yo muri iki gihugu ikinnye amatsinda ya CAF Confederation Cup.

CS Sfaxien na Etoile Sportive du Sahel zo muri Tuniziya niyo makipe amaze gukina imikino y’amatsinda inshuro nyinshi kuko bari gukina inshuro ya munani, CS Sfaxien niyo ibitse ibikombe byinshi (3) mu gihe RS Berkane ibitse igikombe giheruka irimo gukina amatsinda ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Al Ahly Benghazi yo muri Libya niyo kipe imwe rukumbi yabashije kubona igitego hanze y’ikibuga cyayo, mu gihe ES Sétif (Entente sportive sétifienne) ariyo kipe yari mu rugo itabashije kubona intsinzi gusa nayo yakiriye Orlando Pirates yo muri Afrika y’epfo kuri stade mpuzamahanga y’i Accra muri Ghana, kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye muri Afrika y’epfo butuma nta mugenzi uva muri iki gihugu wemerewe kwinjira muri Algeria.

Uko imikino yagenze muri rusange:

▪️ Itsinda A

E S Sétif 0-0 Orlando Pirates
Enyimba 2-1 Al Ahly Benghazi
Ibitego bya Enyimba byatsinzwe na Austin Oladapo ku munota wa 9′ na Victor Mbaoma ku munota wa 43′ mu gihe kimwe cya Al Ahly Benghazi cyabonetse kuri penaliti gitsinzwe na Abdallah Imhamed ku munota wa 17′.

▪️ Itsinda B
JS Kabylie 1-0 Coton Sport
Muri uyu mukino hafashwe umwanya wo kwibuka umunya-Cameroon Albert Ebossé Bodjongo wakiniye aya makipe yombi, yitabye Imana kuya 23/08/2014 azize ikintu bivugwa ko yatewe n’abafana ba JS Kabyile bari barakaye, nyuma yo gutsindwa na USM Alger 2-1.

Igitego cya Badredine Souyad cyo mu munota wa 88′ n’icyo cyahesheje JS Kabylie yo muri Algeria imbere ya coton sport yo mur Cameroon.

RS Berkane 2-0 Napsa Stars
RS Berkane yo muri Maroc yatsindiwe na Zakaria Hadraf ku munota wa 12′ na Mouhsine Lajour ku munota wa 44′.

▪️ Itsinda C
CS Sfaxien 1-0 Salitas FC
Club Sportif Sfaxien yo muri Tuniziya yatsinze igitego kuri penaliti yatweyneza na Aymen Harzi ku munota wa 77′, Salitas yo muri Burkina Faso inanirwa kukishyura.

E S Sahel 2-0 ASC Jaraaf

Etoile du Sahel yo muri Tuniziya yatsindiwe na Hamza Lahmar ku munota wa 65′ n’uwa 90′ kuri penaliti

▪️ Itsinda D
Pyramids FC 3-0 Nkana FC

Pyramids FC ikipe yo mu Misiri yatsindiwe ku mukino wa nyuma uheruka yatsindiwe na Mahmoud Wadi ku munota wa kabiri, Issam Issa ku munota wa cyenda na Mohamed Farouk ku munota wa 90′.

Raja Casablanca 1-0 Namungo FC

Raja Casablanca yageze muri ½ cya CAF Champions League iheruka, yananiwe gukomeza mu matsinda ya CAFCL y’uyu mwaka imanuka muri iyi mikino, ni mugoroba yatsindiwe na Soufiane Rahimi wabaye umukinnyi mwiza wa CHAN iheruka kubera muri Cameroon, yatsinze kuri penaliti ku munota wa 54′, Haruna Shamte wa Namungo yabonye ikarita itukura.

Imikino ya kabiri y’amatsinda izagaruka kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 17 Werurwe 2021.

2021-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Editorial 01 Feb 2024
Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye  umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida  w’u Rwanda

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida w’u Rwanda

Editorial 07 Sep 2021
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Editorial 03 May 2024
Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Editorial 24 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza
POLITIKI

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka
Mu Mahanga

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Editorial 12 Apr 2016
Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano
Mu Mahanga

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru