• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Ubwanditsi 03 May 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ni ibigwi ikomora ku bikombe yatwaye mu myaka hafi 60 imaze ishinzwe, amazina akomeye y’abakinnyi yareze, n’ibindi biyihesha ishema mu ruhando rw’andi makipe.

Iyo rero “Gikundiro”( akabyiniriro yahawe n’inkoramutima zayo) idatwara ibikombe, kandi siyo kipe yonyine inyuzamo ikagira ibihe by’umusaruro muke, bamwe mu bakunzi bayo bashaka uwo begekaho impamvu, aho kwisuzuma ngo barebe niba mu by’ukuri uruhare runini rutarabaye urwabo.

Rayon Sports yazahajwe cyane n’ibihe bya Covid-19, ingaruka zayo ziza ziyongera ku bindi bibazo by’ingutu iyo kipe yari isanganywe, birimo ubukene n’imiyoborere idahwitse.

Ibi si umwihariko wayo gusa, kuko usanga amakipe menshi mu Rwanda abayeho byo kurenza umunsi, ariko byageze kuri Rayon Sports bihumira ku mirari, kuko amikoro ahanini iyakesha abakunzi bayo.

Mu gihe nibura ayandi makipe afite inkunga iva muri Leta, birumvikana ko kuba Covid-19 yarajegeje ubukungu bw’abafashaga Rayon, byayigizeho ingaruka zihariye.

Abasangiye ubusa rero koko bitana ibisambo. Ubukene buturutse ahanini kuri icyo cyorezo bwanakuruye amacakubiri, maze kuva ku bafana kugeza no ku bayobozi barashyamirana hagati yabo, hafi guterana ibyuma. Byasabye ko inzego nkuru z’Igihugu zihagurukira ibibazo bya Rayon Sports, ngo zitabare uwo muryango w’abaturage benshi.

Ni uko Perezida wa Repubulika yashinze Minisitiri w’Imikino gusesengura no gukemura ibibazo bya Rayon Sports, maze, mu gushaka umuti urambye, Minisitiri Aurore Munyangaju nawe yiyambaza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, cyane ko ari narwo rufite mu nshingano imiryango nka Rayon Sports.

Nyuma y’ubusesenguzi bwimbitse, byaje kugaragara ko ikibazo nyamukuru cy’iyi kipe gishingiye ku miyoborere mibi n’amategeko atari akijyanye n’ibihe.

Komisiyo y’abanyamuryango ba Rayon Sports(yari iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze no kuba Perezida w’iyi kipe) yashyizweho, ihabwa inshingano zo kuvugurura ayo mategeko, ndetse no gutegura amatora y’ubuyobozi bushya, bwagombaga gusubiza ibintu mu buryo. Uko niko muw’2020 hashyizweho Komite nshya ya Rayon Sports, iyobowe na Perezida Jean-Fidèle UWAYEZU.

Iyi Komite yagombaga guhangana n’uruhuri rw’ibibazo, birimo kunga “abareyo”, kwishyura imyenda ikabakaba miliyari, kugarura ubumwe bw’abareyo, no guca akajagari kari karabaye akarande mu miyoborere ya Rayon Sports.

Nubwo intego zitaragerwaho 100%, abazi neza Rayon Sports yo hambere, bishimira ko ubu iyi kipe ari intangarugero mu gukorera mu mucyo, ndetse byatangiye no gutanga umusaruro, nko kongera umubare w’abafatanyabikorwa (sponsors), guhembera abakozi ku gihe, kwirinda imanza zishingiye ku kwica amategeko, n’ibindi byiza buri wese mu bakunda umupira w’amaguru bashima.

Burya rero hari abantu bagorwa no kwakira vuba impinduramatwara, cyane cyane abumva yarabakuye amata mu kanwa. Ntawe utazi ko hari abatishimiye ko akajagari mu mikoreshereze y’umutungo wa Rayon kacitse( cyangwa kagabanutse), kuko hari abo kagaburiraga.

Nk’uko twabivuze haruguru, amakipe yose siko buri mwaka atwara ibikombe. Hari n’ayo tuzi mu Rwanda no mu mahanga baturusha ibigwi muri ruhago, amaze imyaka itabarika atazi igikombe. Nyamara ntibiba intandaro y’ umwiryane, nk’uwo tubona muri Rayon iyo itabaye iya mbere muri shampiyona, nk’uko biyigendekeye muri iyi myaka 5 ishize.

Aho gushyira mu gaciro ngo barebe impamvu zo kubura ibyo bikombe, zirimo bwa bukene twavuze, ndetse na bamwe mu bakunzi ba Rayon bayitereranye(simvuze abayigambanira), hari abashaka uwo bagerekaho umutwaro, bikababaza kurushaho iyo hagaragayemo n’ababaye mu buyobozi bw’ikipe, kandi bo nibura bagombye kuba bazi ibisabwa ngo wegukane igikombe.

Urugero rwa hafi, ni amagambo uwitwa Saïd HABIYAKARE, wabaye Visi-Perezida wa Rayon Sports, yavugiye mu kiganiro cy’imikino kuri Radiyo FINE FM, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, aho yunze mu ry’abavuga ngo” RGB na Minisport bambuye Rayon Sports ba nyirayo”! Bwana Habiyakare yagize ati:” Uko Rayon sports iyobowe ubu n’ibibazo ifite, niko babyifuza, kandi nibabishaka bazabikemura”.

Habiyakare Saïd kandi yongeyeho ko nta kuntu Perezida wa Repubulika yaba atazi neza ikibazo cya Rayon Sports, kandi “aramutse abishatse nta nubwo byamutwara amasegonda 30 ngo agikemure,abonye kibangamiye abaturage. That’s it”.

Ibi bisobanuye ko ubuyobozi butakemuye ibibazo bya Rayon Sports, ahubwo bwayishyize mu maboko mabi, ndetse bukaba bwishimiye ibibazo ifite, kuko “.muri bariya bise ntawe umusonga ubuza gusinzira iyo Rayon Sports yatsinzwe”.

Basomyi ba Rushyashya, hari uguteranya ubuyobozi n’abakunzi batabarika ba Rayon Sports kuruta uku?

Nibyo, Rayon Sports ntiyahiriwe n’uko yari yateguye gahunda cyane cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024. Impamvu zashakirwa ku kuba yaratakaje abakinnyi benshi bakomeye kandi hagati mu irushanwa. Utaribwa ntamenya kurinda, kandi ndahamya ko Abakunzi n’abayobozi ba Rayon bashobora kuba bahakuye isomo, kuko ingorane zigisha gushaka ibisubizo.

Birashoboka ko Habiyakare Saïd yarenzwe n’amarangamutima, akitwara nk’umufana wifuriza kipe guhora ku isonga.Yewe biranashoboka ko yagize igihunga cya micro akavuga ibyo atateguye, cyane ko ngo yashubije abanyamakuru avuye mu bitotsi. Twese turi abantu, kunyerera ku ijambo ntawe bitabaho.

Ariko se koko, umuntu w’inararibonye nka Saïd Habiyakare wabaye mu nzego z’ubuyobozi, (umusirikari mu Ngabo z’Igihugu, Konseye wa Nyamirambo mu bihe bitanoroshye, Perezida w’ inama y’ubutegetsi ya Banki y’Abaturage ya Nyamirambo twese tuzi uburyo gucunga amafaranga bigorana, …) niwe utazi ko ubuyobozi bw’u Rwanda budashobora kugambirira igikorwa kibangamiye abaturage?

Nka bundi buhe se yumvise Perezida Kagame yamenye igihangayikishije Umunyarwanda akacyirengagiza?

Bwana Habiyakare, tugusabye guca bugufi ugasaba imbabazi abo wateranyije na rubanda, bitaba ibyo, amagambo wavugiye kuri Fine FM tukayafata nk’ihame wemera.

2024-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Ubwanditsi 01 Mar 2022
Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Ubwanditsi 30 Apr 2022
Nyuma y’imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu

Nyuma y’imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 12 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Zari Hassan avuga ku irogwa ry’umugabo we Ivan Ssemwaga
Mu Rwanda

Icyo Zari Hassan avuga ku irogwa ry’umugabo we Ivan Ssemwaga

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza
Amakuru

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Ubwanditsi 12 Nov 2021
U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league
IMIKINO

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru