• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Editorial 01 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu ijambo ryuje icyizere n’ubushake bwa politik, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na DRC i Washington D.C, ayita “icyizere gishya ku baturage b’Uburasirazuba bwa Congo”, bamaranye imyaka irenga 30 mu mvururu n’intambara zidashira.

Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa Congo-Kinshasa, aho yavuze ko igihugu cye kiri mu nzira yo kubaka amahoro ashingiye ku bufatanye nyakuri n’ibihugu bituranyi.

“Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ibindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.” – Tshisekedi

Ibi rero biratanga Icyerekezo gishya cyo kwemera amahoro aho gushinja u Rwanda ibidafite ishingiro, mu gihe gishize, Perezida Tshisekedi yamamaye mu bikorwa bishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, bijyanye n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ariko muri iri jambo rye rishya, yagaragaje impinduka mu mvugo, aho yagaragaje amasezerano nk’intambwe ikomeye iganisha ku ituze n’iterambere, aho kuba uburyo bwo gushinja igihugu cy’u Rwanda amatakaragasi.

“Aya masezerano ni intambwe ishimishije mu gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka 30 yarashenguye abatuye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Tshisekedi yavuze ko amasezerano azana “umwuka mushya w’imikoranire”, bitandukanye n’ibihe byashize byaranzwe n’amagambo akakaye yagiye asenya umubano w’ibihugu byombi.

Tshisekedi yemeje ko inzira ya dipolomasi ariyo yonyine ishobora kugarura ituze, anashimangira ko ibiri kubera i Doha muri Qatar bijyanye n’ikibazo cya M23 bishyigikiwe n’igihugu cye.

Nubwo atavuze byinshi kuri ibyo biganiro, yavuze ko intego ari gushyira ubutegetsi bwuzuye mu maboko ya Leta, kandi ko igihugu cye kitazemera ibice bigengwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Tshisekedi yahaye icyizere abaturage ko bazabona ubutabera, by’umwihariko abahuye n’ingaruka z’intambara mu burasirazuba, avuga ko “ababigizemo uruhare bazabiryozwa.”

Mu gihe aya masezerano arimo ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gucyura impunzi no guhagarika ubushotoranyi, Perezida Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ubwitange bw’igihugu cye mu kwinjira mu bihe bishya by’amahoro n’ubufatanye.

Na Corneille Nangaa, Umuyobozi wa AFC/M23, mu ijambo yagejeje ku banyekongo bagera kuri miliyoni 11 batuye mu turere bigenzura, yavuze ko aya masezerano ari intambwe icagase ariko itanga icyizere. Yongeye gusaba ko ibintu bivugwa bijya mu bikorwa, ashimangira ko abaturage barambiwe kubeshywa.

Inyandiko z’amasezerano zashoboraga kuba amagambo gusa, ariko uyu munsi zabaye icyizere

Aya masezerano yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye kwerekana ko hari impinduka mu mvugo no mu mitekerereze ya bamwe mu bayobozi bo muri Congo.

Perezida Tshisekedi, mu mvugo yuje icyizere, yagaragaje ko amahoro ari amahitamo, kandi ko ubufatanye aho gushyamirana aribwo buzazana umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu karere k’Ibiyaga Bigari.

2025-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Editorial 24 Apr 2024
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Editorial 06 Dec 2018
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Administrator 06 Nov 2025
Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Editorial 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba
Mu Mahanga

RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba

Editorial 30 Aug 2016
Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Editorial 09 Dec 2017
Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse
ITOHOZA

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Editorial 20 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru