Mu ijambo ryuje icyizere n’ubushake bwa politik, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na DRC i Washington D.C, ayita “icyizere gishya ku baturage b’Uburasirazuba bwa Congo”, bamaranye imyaka irenga 30 mu mvururu n’intambara zidashira.
Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa Congo-Kinshasa, aho yavuze ko igihugu cye kiri mu nzira yo kubaka amahoro ashingiye ku bufatanye nyakuri n’ibihugu bituranyi.
“Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ibindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.” – Tshisekedi
Ibi rero biratanga Icyerekezo gishya cyo kwemera amahoro aho gushinja u Rwanda ibidafite ishingiro, mu gihe gishize, Perezida Tshisekedi yamamaye mu bikorwa bishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, bijyanye n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ariko muri iri jambo rye rishya, yagaragaje impinduka mu mvugo, aho yagaragaje amasezerano nk’intambwe ikomeye iganisha ku ituze n’iterambere, aho kuba uburyo bwo gushinja igihugu cy’u Rwanda amatakaragasi.
“Aya masezerano ni intambwe ishimishije mu gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka 30 yarashenguye abatuye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Tshisekedi yavuze ko amasezerano azana “umwuka mushya w’imikoranire”, bitandukanye n’ibihe byashize byaranzwe n’amagambo akakaye yagiye asenya umubano w’ibihugu byombi.
Tshisekedi yemeje ko inzira ya dipolomasi ariyo yonyine ishobora kugarura ituze, anashimangira ko ibiri kubera i Doha muri Qatar bijyanye n’ikibazo cya M23 bishyigikiwe n’igihugu cye.
Nubwo atavuze byinshi kuri ibyo biganiro, yavuze ko intego ari gushyira ubutegetsi bwuzuye mu maboko ya Leta, kandi ko igihugu cye kitazemera ibice bigengwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Tshisekedi yahaye icyizere abaturage ko bazabona ubutabera, by’umwihariko abahuye n’ingaruka z’intambara mu burasirazuba, avuga ko “ababigizemo uruhare bazabiryozwa.”
Mu gihe aya masezerano arimo ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gucyura impunzi no guhagarika ubushotoranyi, Perezida Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ubwitange bw’igihugu cye mu kwinjira mu bihe bishya by’amahoro n’ubufatanye.
Na Corneille Nangaa, Umuyobozi wa AFC/M23, mu ijambo yagejeje ku banyekongo bagera kuri miliyoni 11 batuye mu turere bigenzura, yavuze ko aya masezerano ari intambwe icagase ariko itanga icyizere. Yongeye gusaba ko ibintu bivugwa bijya mu bikorwa, ashimangira ko abaturage barambiwe kubeshywa.
Inyandiko z’amasezerano zashoboraga kuba amagambo gusa, ariko uyu munsi zabaye icyizere
Aya masezerano yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye kwerekana ko hari impinduka mu mvugo no mu mitekerereze ya bamwe mu bayobozi bo muri Congo.
Perezida Tshisekedi, mu mvugo yuje icyizere, yagaragaje ko amahoro ari amahitamo, kandi ko ubufatanye aho gushyamirana aribwo buzazana umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu karere k’Ibiyaga Bigari.