• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Editorial 10 Jun 2019 IMIKINO

Mu Rwanda tumenyereye amarushanwa anyuranye y’umupira w’amaguru, icyakora irushanwa ry’abafana ryo ryari ritaraba. Iri rushanwa ryatangijwe mu Rwanda n’abafana ba Arsenal FC batumiye amakipe atandatu yatangiye shampiyona ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019.

Iri rushanwa ryateguwe n’abafana ba Arsenal FC mu Rwanda riri mu matsinda, aho itsinda rya mbere rigizwe na Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports. Usibye iri tsinda ariko nanone hari n’itsinda rya kabiri rigizwe na Arsenal, Manchester United na Chelsea Fc. Aha bazakina mu matsinda hagende hazamuka amakipe abiri muri buri tsinda bityo bahite bajya muri kimwe cya kabiri.

Iri rushanwa byitezwe ko mu myaka iri imbere rizaba rihuza abafana b’amakipe menshi nk’uko Mukasa Jean Marie ukuriye abafana ba Arsenal FC yabitangarije abanyamakuru. Yaratangaje ko ari ubwa mbere iri rushanwa ribaye ariko bafite icyizere ko rizakura n’abafana b’andi makipe bakitabira. Ubwo ryatangizwaga hakinwe imikino ibiri.

Abafana bari gucakirana kuri ubu buryo

Abafana ba Kiyovu batsinzwe n’abafana ba APR FC ibitego bibiri kuri kimwe naho abafana ba Arsenal batsinda aba Chelsea ibitego bitatu kuri kimwe. Ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ni bwo iri rushanwa rizakomeza aho abafana ba Rayon Sports bazaba bacakirana n’abafana ba APR FC mu gihe abafana ba Chelsea bo bazaba bacakirana n’abafana ba Manchester United.

Ku bijyanye n’ibihembo byo amakipe atatu ya mbere ni yo azahembwa nubwo batatangaje umubare w’amafaranga azaherekeza igikombe n’imidari izahabwa amakipe azaba yitwaye neza. Nk’uko kandi Jean Marie Mukasa yabitangarije abanyamakuru iki ni igikorwa bari gukora bafatanyije na Skol Rwanda isanzwe ifite imikoranire ya hafi n’ikipe ya Arsenal FC.

Tariki 15 Kamena 2019, abafana ba Manchester United bazabanza gukina n’aba Chelsea saa saba z’amanywa, nyuma aba Rayon Sports bahure n’aba APR FC ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Tariki 22 Kamena 2019, saa saba z’amanywa, abafana ba Arsenal bazahura n’aba Manchester Unites, saa kumi z’uwo munsi, abafana ba Rayon Sports bahure n’aba Kiyovu SC. Tariki 29 Kamena 2019, hazaba imikino ya 1/2. Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya kaburu mu itsinda B saa saba naho saa kumi mbere mu itsinda B ihure n’iya kabiri mu itsinda A.Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 4 Nyakanga 2019.

Rwanda Arsenal Supporters Club yateguye iri rushanwa ni ihuriro rizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal FC ndetse batanga umusanzu mu ikipe bafana. Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 920 bamaze kwandikwa i Londres mu Bwongereza. Iki gikorwa bakaba baragiteguye mu rwego rwo guhuza abafana bagasabana banamenyana ariko kandi banabakangurira gukora siporo nka kimwe mu bituma umuntu arushaho kubaho neza.

2019-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League

Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League

Editorial 09 Aug 2016
Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Editorial 02 Jan 2017
AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

Editorial 13 Jan 2017
Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Editorial 25 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Editorial 12 Feb 2018
Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego
Amakuru

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Editorial 05 Jul 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru