Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Leta yafashe ingamba zo gufasha abashaka kubaka amazu maremare yo guturamo azwi nka appartments.
Leta yijeje abubaka amacumbi ajya hejuru “kubishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti),” nk’uko bitangazwa na Minisitiri Musoni James.
Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.
Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko izi ngamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu gihe ubuso bw’igihugu bwo butaguka.
Ku rundi ruhande Leta ihamagarira abubaka kutajya mu mahanga kuguraho ibikoresho bihenze, ahubwo bakitabira kugura ibyakorewe mu Rwanda.
Kuba ufite ubutaka wese ashaka kwiyubakira ndetse amazu yubakwa n’abikorera akaba ahenze cyane, ni kimwe mu bibazo MININFRA ivuga ko bihangayikishije.
Minisitiri Musoni avuga ko ibi biterwa n’uko usanga abantu bashaka kubaka aya mazu aciriritse, bakigorwa n’inyungu ku nguzanyo baka mu mabanki.
Minisitiri Musoni
Agira ati “Kugira ngo wake amafaranga ku nyungu ya 18% muri banki twasanze bihenze, ubu leta igiye gushyiraho ikigega mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, kizaba kiri hagati y’amadorali miliyoni 200 na 250, dufite intego ko inyungu yagabanuka cyane bikagera ku buryo bworoshye.”
Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko izi gahunda zose nizishyirwa hamwe, bizagabanya ikibazo cy’amacumbi ahenze, ndetse binagabanye n’ikibazo cyo kwangiza ubutaka.