• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Ubwanditsi 31 Oct 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rudafitiye icyizere amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), kuko rubogama.

Yabitangaje mu muhango wo gutangiza imikorere ya televiziyo ya TV5 Monde Afrique mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017. Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru Françoise Joly, abaza ku bijyanye n’icyo u Rwanda ruvuga ku mikorere y’uru rukiko ndetse no ku Burundi.

Nyuma yuko Rudatsimburwa Albert, Umuyobozi wa Contact Radio &TV yibukije Minisitiri Mushikiwabo n’abari bakibajije icyo akivugaho, Mushikiwabo yabikomojeho kuri Twitter.

Ati « U Rwanda ntirufitiye icyizere(ntirwemera) amasezerano ya Roma(ashyiraho ICC), ( le #Rwanda s’est méfié duTraité de Rome,vue la politisation de la justice internationale), nyuma yo kubona ko rubogamiye ku mpamvu za politiki aho gukorera mu murongo nyawo w’ubutabera butabogamye.

Mushikiwabo akomeza avuga ko hari abantu bakurikiranywe n’uru rukiko ariko ngo bitagombye.

-8536.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo

Yongeyeho ati « Hari abari muri urwo rukiko batagombye kuba bariyo, n’abagombye kuba bariyo ariko batajyanyweho. »

Yasoje avuga ko imitekerereze y’u Rwanda kuri icyo kibazo yarenzaho.

Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru kivuga ko mu bihe bimwe mu byaranze imbwirwaruhame za Perezida Kagame mu myaka itanu kuva mu nteko ya 68 kugeza mu ya 72, yagiye agaruka ku mikoranire n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, imiyoborere, ibibazo by’intambara n’abimukira byugarije Isi n’ibindi.

U Rwanda rwanenze kenshi mu ruhame imikorere ya ICC

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku nteko rusange ya Loni ya 68 yabaye muri Nzeri 2013, yamaganye bikomeye imikorere y’uru rukiko.

Icyo gihe yavuze ko Afurika ishyigikiye umuco wo guhana n’ishyirwaho ry’ubutabera mpuzamahanga, ariko ibya ruriya rukiko byo birangwa no kubogama gukabije iyo bigeze ku Banyafurika.

Ati “[Urukiko rwa ICC] Rwagaragaje ukubogama gukomeye ku Banyafurika, aho guteza imbere ubutabera n’amahoro, rwatsikamiye imbaraga zishyirwa mu gushaka ubwiyunge, rukoza isoni abayobozi bo muri Afurika.”

-8537.jpg

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Yatanze urugero ku manza zaregwagamo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, n’urwa Visi Perezida w’icyo gihugu William Ruto, avuga ko inenge zose z’uru rukiko ziri kwigaragariza muri izo manza.

Ati “Abanyakenya bagaragaje ubushake mu kwivura ibikomere byo mu bihe bishize, bariyunga ubundi bakomeza inzira igana imbere. Ni yo mpamvu batoye abayobozi babayobora kuri ubu.”

U Rwanda ntirwasinye amasezerano ya Roma

Mu mwaka w’2016, Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rutasinye amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko, kubera ko rutumvaga aho ruganisha.

Yagize ati “Numvise uvuga ibintu bya ICC, ntabwo twigeze dusinya muri ICC kubera ko tutumvaga neza aho iganisha, hari abagiyemo bashaka kuvamo, hari abagiyemo baheramo ntacyo bavanamo, ntibazi icyo barimo ariko bahezemo.”

Ibihugu bya Afurika byakunze kunenga imikorere y’uru rukiko, kugeza ubwo bimwe mu bihugu byatangiye kuvana akarenge mu bigengwa n’amasezerano yarwo.

Mu nama ya AU iheruka kubera mu Rwanda mu mwaka w’2016 byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashoboraga kwemeza gatanya hagati y’urwo rukiko na Afurika, icyakora ntibyabaye ahubwo ibihugu birurimo byahawe umukoro wo kuruvamo hakongererwa ubushobozi urukiko rwa Afurika.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwatezwe igisa n’umutego na ICC yarusabye guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, witabiriye iyi nama. Icyo gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akaba yaravuze ko nta burenganzira rufite bwo kugira uwo ruta muri yombi, ndetse ko ubusabe bwa ICC ari ugushaka kurangaza abitabiriye inama.

Ati“U Rwanda ntirwasinye ku masezerano ya Roma, bityo nta burenganzira rufite bwo kugira ngo rute muri yombi umuntu uwo ariwe wese ariko ubusabe bwa ICC kuri guverinoma y’u Rwanda mu minsi ibiri ishize, twabufashe nk’ubushaka kuturangaza kandi twari duhuze cyane ku buryo tutari kubona umwanya w’ibyo bintu.”

Ubusanzwe ingingo ya 127 y’amasezerano ya Roma, yemerera igihugu kinyamuryango kwivana muri ayo masezerano ku mpamvu zacyo bwite, kandi uko kwivanamo ntikubangamire ubundi bufatanye bushobora gukenerwa n’urukiko kuri icyo gihugu.

Ibyo biherutse gukorwa n’u Burundi buherutse gutera iyi ntambwe itavugwaho kimwe n’abantu batandukanye. Bamwe bavuga ko ari uguhunga gukurikiranwa ku byaha bijyanye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu bivugwa muri icyo kibazo.

Uburyo abanyafurika bagaragaza ko badashyigikiye uru rukiko byakajije umurego ubwo rwatangiraga gukurikirana bamwe mu bayobozi ba Kenya; Uhuru Kenyatta na William Ruto, Perezida w’iki gihugu na Visi Perezida we. benshi bumvaga ko rutakurikirana umuntu akiri ku butegetsi.

Mu mpera za 2014 ubwo Kenya yizihizaga isabukuru y’imyaka 51, Perezida Museveni yagize ati “Mu nama y’ubutaha nzatanga icyifuzo gisaba ko ibihugu byose byo ku mugabane w’ Afurika biva mu rukiko rwa ICC”

Ikindi kimenyetso cyo kutarushaka cyagaragaye ubwo Perezida wa Sudan Omar Al- Bashir yacikaga uru rukiko mu gihe ubutabera bw’ Afurika y’Epfo bwari bwasohoye impapuro zo ku kumuta muri yombi nyuma yo kubisabwa na ICC.

Uumwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wamenyekanye cyane mu itangazamakuru no gukurikirana ibya Politiki mpuzamahanga Dr Kayumba Christopher avuga ko urukiko mpuzamahanga rutibasira Afurika ndetse akenshi rukora ibyo Abanyafurika barusabye. Asanga rutazigera rutanga ubutabera bwuzuye kubw’inyungu z’ibihugu bikomeye.

-8538.jpg

Dr Kayumba Christopher

Ati “Icyo nzi ni uko abari muri ruriya rukiko benshi ari abo ku mugabane w’Afurika. Gusa nta gihugu na kimwe ICC yagiye gufatamo umuntu kitabisabye”

Avuga ko Abanyakenya bagiye mu nteko bavuga ko uru rukiko ari rwo ruzabarenganura muri 2008, babonye bikomeye bararwamagana. Museveni nawe uruvumira ku gahera niwe warusabye gufata Joseph Kony ndetse na DR-Congo niyo yifuje ko Bemba atabwa muri yombi.

Yagize ati “Abavuga ko rubogamye ntabwo bazi amateka y’Afurika ndetse nuko aribo babisaba.Gusa urebye Abanyafurika rufata nibo benshi nubwo ugiye no kureba amakimbirane akomeye ku Isi ari naho abarizwa kurusha ahandi”

Uru rukiko rwatangira imirimo yarwo tariki ya 1 Nyakanga 2002, rwakunze kurwanywa n’abategetsi bo muri Afurika bavuga ko rwibasira uyu umugabane bagendeye ku bo uru rukiko rwataye muri yombi n’abo rwaburanishije.

Igihugu cya Gambia cyari cyatangaje ko kigiye kwivana mu masezerano y’uru rukiko ubwo cyaborwaga na Yahya Jammeh, ariko Adama Barrow uyobora iki gihugu yatangaje ko uwabirotaga yakanguka kuko atazabyemera.

Source : Bwiza

2017-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 28 Apr 2022
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Ubwanditsi 18 Apr 2025
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Ubwanditsi 04 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018
Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya
Amakuru

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Ubwanditsi 28 Jun 2021
Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita bahambirizwa
Mu Rwanda

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita bahambirizwa

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru